Dore inama kuri wowe ugira impumuro mbi mu birenge n’uburyo wabirwanya

  • admin
  • 03/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Mu gihe cy’impeshyi kubira ibyuya mu birenge bishobora kuba ikibazo gikomeye, hakaba rero n’abantu usanga babira ibyuya mu birenge mu buryo busanzwe ndetse hakaba nubwo bijyana no kunuka. Gusa hari uburyo bwo kubirwanya. Nkuko tubikesha inararibonye mu buvuzi bw’indwara z’uruhu zo Kaminuza ya California, batangaza ko hari inama z’ibanze umuntu ashobora gukurikiza kugira ngo arusheho kugira ibirenge bifite ubuzima buzira umuze kandi akanirinda ingaruka zakomoka ku birenge biramutse bititaweho nkuko bisabwa.

Sobanukirwa rero nubwo buryo uko ari 10 kugira ngo ugire ibirenge byumutse mu gihe cy’ubushyuhe unatandukane kandi n’impumuro mbi y’ibirenge.

Dore inama 10 zibanze kugira ngo ugire ibirenge bizira umpumuro mbi

1. Genzura ibirenge byawe kandi witondere uguhinduka kw’amabara y’uruhu rw’ibirenge, imiterere ndetse n’impumuro y’ibirenge byawe.

2. Ita ku isuku ihoraho y’ibirenge byawe ukaraba neza ndetse wumutsa neza hagati y’amano yose ukoresheje igitambaro cy’amazi gisukuye.

3. Gerageza byibuze ko uruhu rw’ibirenge byawe ruhora rworoheye, Imihindukire y’ikirere cyangwa inkweto zifunguye bituma ubuhehere bw’ibirenge bugabanyuka cyane ku buryo bishobora gutera ugutemagurika cyangwa kurwara imyate bishobora kuba imbarutso y’impumuro mbi yo mu birenge. Bikaba ari ingenzi ko hakoreshwa amavuta asigwa ku birenge bigahora byoroheye kugira ngo birusheho kugira ubuzima bwiza buzira impumuro mbi.

4.Kwambara inkweto zigukwiriye neza .

5. Uramutse ugize ikibazo cyo kubabara ibirenge bidasanzwe ukaba usabwa kwihutira kugana abaganga b’indwara z’uruhu kugira ngo bagufashe.

6.Guca inzara zo ku mano neza kandi ku buryo ziba ziringaniye ukirinda kwisesereza mu mpande z’urwara rw’ino kuko byatera inzara gukura zijya mu mubiri bigatera ububabare bukabije.

7. Gukora imyitozo, kugenda n’amaguru byafasha kwirinda umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo ku birenge byacu.

8. Guhinduranya inkweto n’amasogisi buri munsi kuko iyo ibirenge bibize icyuya akenshi gisigara mu inkweto, bikaba byiza ugiye umesa inkweto kenshi kandi ukazambara zimaze kuma neza.

9. Irinde kugenda utambaye inkweto kugira ngo urinde ibirenge byawe gukomereka no kwandura izindi ndwara z’uruhu.

10. Ugomba guhinduranya amasogisi kenshi kandi ukayagirira isuku, ukayamesa neza kandi ukayanika ku izuba, byaba byiza ugiye uyatera ipasi kugira ngo udukoko twose dutera indwara dupfe.



Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/09/2015
  • Hashize 9 years