Dore inama abaganga batanga ku gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abantu benshi bibaza igihe gikwiriye umubyeyi aba yemerewe gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara , ugasanga buri wese afite igihe cye bitewe nuko aba yiyumva ndetse nuko uwo bashakanye abyumva.

Nubwo n’abashakashatsi nabo badahurira ku gihe runaka hari ibyo bahuriraho bituma igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina gikomeze kugenda neza kandi n’ubuzima butahazahariye.

Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko nyuma y’ibyumweru 6 umugore aba ashobora kongera gukora no kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina, abandi bakavuga ko bagomba gutegereza bakageza ku byumweru 7 cyangwa 8.

Muri 2013 ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza bwasanze abagore bakoze imibonano mpuzabitsina nyuma y’ibyumweru 6 aribo badahura n’ingaruka,

Abaganga bavuga ko buri mubyeyi wese agomba gusobanukirwa ko iyo umugore ari kubyara, ibice bigize imyanya ndagagitsina ye bifunguka cyane kugira ngo umwana abashe gutambuka. Ibyo bishobora kuba byakorohereza indwara mu gihe umubyeyi ahise akora imibonano mpuzabitsina umura utarifunga neza kuko microbe zihita zinjira ku buryo bworoshye.

Kuba umuntu aba akiva amaraso nabyo ni ibyo kwitondera kuko umubyeyi aba ataratekana neza ngo yumve ko icyo gikorwa akishimiye.

Ku babyeyi babyaye babongereye ndetse n’ababazwe ni ngombwa ko bategereza bakabanza gukira neza ndetse n’inkovu zigakomera kuko nabyo bishobora gutuma umugore atishimira icyo gikorwa ndetse akaba yarwara indwara zo mu myanya ndagagitsina.

Abagabo nabo bagomba kumenya ko kuba umugore avuye kwa muganga bitavuze ko ibintu byose biri buhite bisubira ku murongo, ku buryo bari buhite batangira gukora imibonano mpuzabitsina. Gusa ngo hari n’abagabo bahita batinya gukora imibonano kubera kubona abagore babo bababara igihe bari bagiye kubyara, bakumva ko badashaka kuzongera kubababaza.

Kuba umugore yasa n’uzinutswe imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara nabyo ni ibisanzwe kuko hormone ze ziba zahindutse ndetse bamwe bagasa n’abagize ihungabana, gusa ibi bigenda bishira buhoro buhoro

Abangaga bavuga ko mu gihe muri gutangira imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara mugomba kugenda gahoro gahoro, mugafata igihe umwana atuje kuko bamwe baba baha umwana agaciro kurusha uwo bashakanye kandi abagabo bakazirikana ko kuba umugore afite zimwe mu mpinduka abagore baba bagaragaza, ko ziba zizashira nyuma y’igihe runaka.

Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 27/02/2017
  • Hashize 7 years