Dore imwe mu myitwarire iranga abantu muri buri bwoko bw’amaraso uko ari bune A, B, AB na O

  • admin
  • 01/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Muri bimwe bigize amaraso harimo amazi, uturemangingo tw’umweru(Globules Blancs) dushinzwe kurinda umubiri indwara, hakabamo n’ uturemangingo tw’umutuku (Globules Rouges) dushinzwe gutanga umwuka ari natwo dutuma amaraso asa umutuku. Kuri utwo turemangingo tw’umutuku akaba ariho hashingiye ubwoko bw’amaraso.

Ubwo bwoko bw’amaraso uko ari bune A, B, AB na O abantu babufite bakunze kugira imyitwarire ibaranga kuburyo iyo ubonye imyitwarire ya buri wese, uhita uhamya utibeshye ubwoko bw’amaraso bwa nyiri iyo myitwarire.

Dore imwe mu myitwarire iranga abantu muri buri bwoko bw’amaraso.

Abantu babarizwa mu bwoko bw’amaraso bwa A

Ubundi ngo abantu bagira ubwoko bw’amaraso bwa A, usanga abakobwa n’abahungu ibibaranga ari bimwe twirengagije uburyo baremwe, aha rero ngo bakarangwa n’ibi bikurikira:

• Kuvugisha ukuri,

• Kugira umuhate wo gukora ibishya no gufasha abandi,

• Kumva vuba kandi ibyo bumvise bikabakoraho, mbese bakabitindaho babisesengura,

• Kuvuga make,

• Kugira ukwihangana muri bo

• Kuzuza inshingano bafite neza kandi vuba

• Kubika inzika,

• Guteza ubwumvikane buke cyangwa kwibikamo amakimbirane,

• Kutita ku bintu bimwe na bimwe yewe n’ibyangombwa,

• Gukunda kwihererana ibibazo byabo ubwabo bakumva bakwishakira umuti wabyo,

• Guhubuka ndetse bakanakomera cyane ku myumvire n’ibitekerezo byabo.

Abantu babarizwa mu bwoko bw’amaraso bwa B

Ni abantu ngo barangwa n’ibi bikurikira:

• Bagira igikundiro,

• Ntibihanganira ibibazo,

• Bacika intege vuba kubera ibibazo,

• Barigenga mu byo bavuga no mu byo bakora.

• Mu rukundo ntibakunda rwaserera, uwo bakunze aba ari uwo n’iyo bahemuhemukiwe bagatana n’abakunzi babo birabagora cyane kubona abandi kuko gutangira guhinduranya inshuti uko bwije n’uko bukeye birabagora,

• Ntibakurwa kw’ijambo,

• Ni ba nyamwigendaho,

• Biroha mu bintu bitabareba,

• Baratekereza cyane ndetse bagahinduka nk’ikirere.

• Ku bakobwa usanga bakurura abagabo cyane

• Bakunda gukorerwa ubukwe iyo bakiri abakobwa kandi bakabiharanira ngo ariko iyo babaye abagore kurera abana ntibiborohera ngo ni byo bibavuna mu rugo,

• Usanga bakunda abagabo babo cyane ndetse bakabababarira cyane kabone n’iyo baba babaciye inyuma,

• Bakurikirana abagabo babo mu byo bakora byose.

Ku bagabo: Ngo usanga bavanga akazi n’urugo

• Iyo baciye inyuma abagore babo rimwe na rimwe birabababaza kandi ntibongera kuko baba babibona ko bakunzwe n’abagore babo.

Muri bwoko bw’amaraso bwa AB

Abafite iyi groupe ngo bakunda kurangwa n’ibi bikurikira:

• Usanga ngo aba bantu wabagereranya n’ibirumira-habiri, ntiwapfa kumenya ibyo bakunda n’ibyo banga kuko ngo ibyo bakubwiye ko bakunda none ejo usanga babyanze, muri make ngo baba mu mpande ebyiri,

• Ntibazi gukomera ku byemezo byabo,

• Ngo bahisha ibyiyumvo byabo by’urukundo,

• Ikindi ngo berekana inyuma ko ari abanyabirori cyangwa ba mushyushya rugamba kandi imbere muri bo ari abantu b’abanyamahoro, ndetse batuje banacecetse, iyi myifatire yabo rero ngo usanga ihinduka bitewe naho bageze,

• Mu bibazo ngo iyo ntabwumvikane buhari ahanini nibwo bacika integer, ngo nta byemezo bafata iyo babona ibintu byakomeye.

• Mu rukundo ngo ntibashakisha inshuti cyangwa se abakunzi, ngo baba bumva bazizana mbega bumva batakwinginga cyangwa ngo bigore ariko nabwo iyo babonye abakunzi bababwira amabanga yabo.

Ku bagore cyangwa abakobwa bafite ubwoko bw’amaraso bwa AB

• Ngo usanga ari abatesi cyane,

• Bakunda kwacyira abashyitsi benshi,

• Bagakunda kwitirirwa abagabo babo madamu runaka bakoresheje amazina y’abagabo,

• Bakunda gukorana n’abagabo babo imirimo yose kuko baba bumva bakwibera hamwe igihe cyose.

Ku bagabo bafite icyi cyiciro cya AB

• Ngo baba bazi uruhare rwabo mu rugo bakamenya ibyo urugo rukeneye bakabikurikirana,

• Usanga banarangwa no kwicisha bugufi iyo bakoze amakosa bihatira gusaba imbabazi

• Mu kazi usanga ngo ari abantu bahora bavumbura ibintu bishya,

• Mu kazi nanone ngo usanga ari abahuza beza hagati y ’ababa bagiranye ibibazo,

• Bazi kwiga neza imishinga,

• Bazi gukemura ibibazo by’ingutu,

• Bamenyera vuba ahantu hose bageze n’uburyo bitwara

• Usanga banga abantu b’abanebwe, ku buryo ibyanze kurangira bahitamo kuba babyikorera bikarangira bikava mu nzira.

Abafite ubwoko bw’amaraso bwa 0

Abangaba barangwa n’ibi bikurikira:

• Ngo bakunda gukora kandi bagashyira ingufu mu kazi kabo,

• Bakagira guhangana n’abandi mu kazi,

• Bazi kuyobora ngo ikibi cyabo ni uburyo badakunda umuntu ubakosora ku bintu bibi baba bakoze.

• Abagore bo muri groupe 0 ngo baba bakunda gukora,

• Bakagira ukuri,

• Ntibatinya gukosora abagabo babo mu ruhame ariko kandi undi wabikora abikorera abagabo babo ntibumvikane.

• Iyo batandukanye n’abagabo babo ntibigera bongera gushaka ukundi bitewe n’urukundo bagirira abagabo babo.

Akamaro ko kumenya ubwoko bw’amaraso ni uko bwifashishwa mu guterwa amaraso, kuko umuntu ahawe ubwoko bw’amaraso budahuje n’ubwe bishobora kumuviramo urupfu.





Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/09/2016
  • Hashize 8 years