Dore ibintu ugomba gukora nyuma y’uko utandukana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye

  • admin
  • 20/06/2017
  • Hashize 7 years

Ni ibyishimo byinshi kugira umukunzi, ugukunda nawe ukamuka nta ko bisa! Aba hanga mu mikorere y’ubwonko bavuga ko byongera iminsi yo kubaho ndetse bigatera akanyamuneza buri muntu iteka rwose.

Burya mu mibereho y’abantu yose, ubuzima burahinduka umunsi ku munsi, ibyo nibyo bituma bigora buri wese kubona umuntu bakundana kugeza bafashe umwanzuro wo kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Muri iki gihe hirya no hino ingo ziragenda zisenyuka rimwe na rimwe ugusanga biterwa n’impinduka z’ubukungu, gusaza, ubushake, ndetse n’ubugumba, benshi bakunze kwitiranya no gusaza.

Mu kwemera kw’amadini atandukanye ,bemeza ko abashakanye baba bahujwe n’Imana nta kindi cyabatandukanya uretse umwe apfuye , maze undi akaba yabona uburenganzira bwo gushaka undi.

Mu bushakashatsi bwakonzwe n’umuryango wita ku buzima ku Isi ( WHO) ku mibanire hagati y’abakundana , bwagaragaje ko abantu ibihumbi 8 ku Isi hose, cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-29 bakunze kubura ubuzima kubera ibibazo by’imibanire.

Bongo5 dukesha ubu bushakashatsi igaragaza bimwe mu bintu ugomba gukora nyuma y’uko utandukana n’umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye.

Reka Gushaka kwihorera Ubirekere Imana kandi ureke byose bigende.

Igihe utandukanye n’uwo mwakundanye bisa nk’igitangaza kibaye mu buzima bwawe! Kubera ko ushiduka wumva nta bushake bwo kongera gukunda rwose utanabishaka mubuzima, ndetse usanga benshi bibaza aho babyiciye, ndetse n’aho bagize intege nke, mbese ukaguma wibaza ibibazo byinshi.

Nyamara iki gihe uba usabwa gufunga umuryango, ku muntu mwakundanye cyangwa mwashakanye, ukibagirwa ibyabaye ndetse ubuzima bugakomeza.

Reka kumva Indirimbo zibabaje ndetse n’izindi z’urukundo zagukumbuza ibihe waciyemo.

Nyuma yo gushwana n’uwo wari warihebeye, rekeraho kumva indirimbo zibabaje cyangwa z’urukundo kuko izi zatuma wibuka ibihe byiza waciyemo maze agahinda akakakwica, ndetse ukumva ko uri umuhombyi utanakwiye kubaho.

Reka kumva ko Umubano wawe n’undi muntu ugoye.

Abantu benshi cyane igitsina gore nyuma y’uko batandukanye n’abo bakundaga , bakunze gushyira amafoto yabo agaragaza akababaro cyangwa amafoto agaragaza amagambo ababaje, mbese yerekana ibihe bibi barimo. Icyo gihe iyo abahungu babajije iby’izo foto umubare munini w’abakobwa uvuga ko bari bafite abakunzi ariko batandukanye, icyo gisubizo akenshi gikunze gutuma biheba ndetse bakumva imyaka ibashiranye nta mukunzi uhamye bafite.

Ibi byabaye mu mwaka wa 2014 kuri Amber Rose, ubwo yatandukanaga n’umukunzi we Wizkhalifa, yahoraga abyandika ku mbugankoranyambaga, yibwira ko aribyo bizatuma agira amahoro, nyamara aribyo byatumaga agira agahinda kenshi.

Icyo rere bireke ndetse unabyibagirwe.vuga ko uri Single ibi bizatuma wumva utangiye ubuzima bushya.

Reka kuvuga nabi Uwo Mwatandukanye.

Igihe uwo mwabyumvaga kimwe mutanye ,ndetse akishakira undi, irinde kumuvuga nabi muri bagenzi bawe,kuko byatuma bagufata nabi utabizi. Nawe amenye ko wasigaye umuvuga nabi byatuma nawe ashaka kwihorera, mwereke ko watangiye ubuzima bwawe ndetse wise kubaho utamufite.

Rekeraho kumwandikira ubutumwa bugufi ndetse no kumukurikira ku mbugankoranyambaga.

Rekeraho kwirirwa umwohereza ubutumwa bugufi umwihanganisha, ngo Pole; sorry ihangane… Umeze ute? Reka kumuvugisha umwiyibagize kandi bizagufasha. Tekereza umwandikiye nta gusubize?

Rekeraho kuba umwe mu nshuti ze cyangwa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko byatuma ugira agahinda kenshi. Tekereza ufunguye Instagram ugahingukira ku ifoto ye arikumwe n’undi babyumva kimwe? Warara udasinziye ndetse ugashengurwa n’agahinda.

Reka Kwihindura isura

Abakobwa bakunze kwihindura amasura nyuma yo gutandukana n’abakunzi babo, ibyo bakunze kubikora bibwira ngo ahari mbere bagaragaraga nabi, ugasanga bisize imiti ibahindura isura.

Benshi usanga bahinduye imyambarire, uruhu ndetse bagatangira kwishyiraho amatatuwaje (Tatoo) ibyo byose bakabikora bagamije gushaka gukurura abandi basore nyamara batazi ingaruka zabyo.


Rekeraho Kwibuka ibihe byiza mwajyiranye mukiri kumwe
.

Biragoye ariko birashoboka! Shaka ikintu kiguhuza muri iyo minsi maze kikurinde kwibuka ibihe byiza wajyiranye n’uwo mwatandukanye, aha ushobora gusoma ibitabo bitandukanye, ukareba amafilimi gusa ukirinda kureba iz’urukundo. Shaka inshuti mwishimane zitume utamwibuka.

Tekereza ibintu byaguteza imbere ndetse wumve ko kubaho utamufite ari ubuzima busanzwe.

Ntuzashake undi mukunzi ku mpamvu zo kwiyibagiza uwa mbere.

Abantu benshi iyo bamaze gutandukana n’abakunzi babo usanga bahita bihutira gushaka abandi ngo bihimure kubo bari basanzwe bakundana, nyamara ntibibuke ko nawe bahita batandukana bikamera nka mbere.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko igihe watandukanye n’uwo wihebeye ,Atari ngombwa ko uhita ushaka undi, ahubwo witonda ukabanza ukitekerezaho ukabona kubura urukundo rwawe kuwundi muntu.

Ndizera ko wowe wari Umuze iminsi ushengurwa n’agahinda ko gutandukana n’uwo wari warihebeye, nyuma yo gusoma iyi nkuru, ubonye uburyo bwo kugarura akanyamuneza ndetse n’ibyishimo ukeneye mu buzima.


Yanditswe na Ukurikiyimfura Leonce/MUHABURA.rw

  • admin
  • 20/06/2017
  • Hashize 7 years