Dore ibintu 8 wakorera umugore wawe akishima mu gihe uri gutera akabariro

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 7 years

Abagabo benshi cyane baba bibaza ibintu bakorera abagore babo ngo bishime igihe bari mu buriri bakabibura. Abagabo benshi baba babyifuza ariko bikarangira batabigezeho nkuko babishakaga.

Dore inama 8 wakurikiza kugira ngo ushimishe unugore wawe:

8.Kudasoma umugore wawe wenyine

Buri mugore wese akunda kuba yasomwa cyangwa gusomwa ariko abagabo benshi ntibazi ko gusoma umugore wawe ku munwa cyangwa ukamusoma ku gahanga cyangwa mu gituza bidahagije kuri we.

Gerageza umusome ahantu henshi hashoboka ku mubiri we kuko gusomana ni kimwe mu bintu bikomeza urukundo rw’abashakanye. Kandi ntuzemere ko umusoma wenyine nawe uzareke agusome kuko rukuruzi izava hagati yawe na we.

7.Ntuzashake gutera akabariro utateguye umugore wawe

Abagabo benshi bakunze kuba bari muri rwinshi, ugasanga afatiyeho atabanje gutegura umugore we kandi ntago biba ari byiza. Umugore wawe aba ashaka ko mubanza mukanakina, munakoranaho mu buryo bwiza.

Abagore benshi bakunda iyo babateguye kuko nta buryohe yumva igihe uteye akabariro n’igihunga kinshi ufite impirita. Banza umutegure mbere yuko umwataka.

6.Ubusutwa

Abagore benshi bakunda iyo abagabo babo bari kubabwira rimwe na rimwe amagambo atanasekeje, amwe dukunze kwita ubusutwa. Ariko ngo hari n’abatayakunda, ngo utu tugambo tuba dukenewe igihe muri ku buriri kuko ngo rimwe na rimwe tunashiisha umugore bikaze.

Gerageza wandikire nk’ubutumwa bugufi umugore wawe umubaza nk’akantu yifuza ko waza kumukorera, kuko bituma agira amatsiko kandi bikanatuma yishima bityo mugatangira igikorwa ameze nkaho yibereye mu yindi si.

5.Ntuzagire ikibazo cy’ingano y’igitsina cyawe

Abagabo benshi bakunze kugira urwikekwe igihe bari gutera akabariro, ariko ntibikunze kubaho. Abagore benshi bakunda abagabo bigirira icyizere cy’ubugabo bwabo kandi bakanakoresha igitsina cyabo neza, uko bikwiye mu gihe bari gutera akabariro n’abagore babo.

4,Abagore bababashaka ko tubaha umwanya

Abagore benshi baba bifuza ko nabo twabaha umwanya mu buriri bakisanzura, tukareka kwiharira ijambo mu gihe umugabo arimoatera akabariro kuko bituma umugore mukora igikorwa akirimo neza.

Biba byiza iyomukoze gahunda mwese muri mu gihe cyabyo kandi mwateguranye nta n’umwe urimo ubangamira undi mu gikorwa murimo cyo gutera akabariro.

3 .Umugore wawe aba ashaka kugushimisha

Abagore benshi baba bashakagushimisha abagabo babo mu buriri ariko abagabo benshi ntibakunda kubimenya ko baba bari kubashimisha. Umugore wawe aba agira ngo umubwire ikintu kigushimisha nta bwoba ufite, igihe muryamye.

Gerageza ubwire umugore wawe ibintu bigushimisha igihe muri ku buriri, byaba ibijya no gutera akabariro cyangwa mu buzima busanzwe ibigushimisha. Kuko bizafasha umugore wawe guhorana ibyishimo kandi no guhora aharanira kubigukorera ngo akunde agushimishe.

2.Gerageza gushaka udushya igihe muri mu buriri

Ibintu by’akamenyero ntago ari byiza rimwe na rimwe, niyompamvu umugore wawe aba yifuza ko wazana udushya igihe muri ku buriri igikorwa cyatangiye cyangwa kigiye gutangira.

Madamu wawe bimubera byiza ko mwahindura uburyo mukoramo imibonano mpuzbitsina yanyu kuko ntabwo uburyo bumwe buhora bumushimisha. Ibyo twita position mu ndimi z’amahanga.

Uburyo bumwe bwaramurambiye kandi ngo buramunaniza bukanatuma yumvako nta kintu cyabaye kandi hari icyo wowe mugabo wagakwiye kuba wakora kugira ngo umugore wawe ahorane ibyishimo mu gihe muri gutera akabariro.

1.Kutibagirwa kumwereka urukundo rushoboka

Abagabo benshi bakunze kwiyibagiza ko bagomba guhora babwira abagore babo amagambo meza igihe bari mu gikorwa cyo gutera akabariro. Aya magambo meza dukunze kwita imitoma ngo ntagomba kubura igihe uri mugutera akabariro kandi ushaka gushimisha umugore wawe.

Abagore benshi bakunda abagabo bababwira utugambo turyohereye kuko ngo bibafasha bikanabazana mu gikorwa neza, bimwe twita mood mu ndimi z’amahanga.

Bityo rero mugabo cyangwa musore, ibyo ni bimwe mu bintu ushobora gukorera umugore wawe ighe muri mu gikorwa cyo gutera akabariro, bizamushimisha kurusha ibindi byose wumvaga wamukorera.

Yanditswe na Bizimana Jean Damascene/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2016
  • Hashize 7 years