Dore ibimenyetso 6 byakwereka ko umukobwa mu kundana bizarangira abaye umugore wawe

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years

Igihe bibaye ngombwa ko umuntu ashaka gukora ubukwe agomba guhitamo neza.Ni ingenzi kugira imyanzuro y’ukuri n’ubwo ikintu mubuzima kitamera neza nk’uko umuntu aba abyifuza, ariko hari ibimenyetso bishobora ku kwereka wowe mugabo uko wagerageza guhitamo umugore w’ukuri mushobora kuzarambana.

Ni iby’ingenzi ko wamenya umwanzuro wanyuma kugira ngo ushakane n’umukobwa wifuza. Ariko ibyo bimenyetso bishobora gutuma gahunda yo guhitamo ikorohera nk’uko ubyifuza.

Ibimenyetso 6 bishobora ku kwereka umukobwa wahitamo gushakana nawe mukazabana ubuzira herezo

1.Umukobwa ukubona akakwishimira

Iyo akwishimira bya nyabyo ndetse akakuvugaho ari kumwe n’inshuti ze cyangwa abo bakorana n’abandi,uwo aba ashobora kuba umugore waba wifuza kuba washaka.Iyo atekereza ko uri umugabo w’agatangaza kuburyo abandi bagore bakwifuza, ibyo nawe bituma uhita ufata umwanzuro wo gushakana nawe.

2.Yicisha bugufi imbere y’inshuti zawe

Inshuti z’umugabo ni ingenzi mu buzima bwe bwa buri munsi kandi buri mugabo ashaka umugore wumvikana n’inshuti ze kuko nacyo ni ingenzi mu buzima.Iyo yishimira uko ubanye n’inshuti zawe ndetse agakunda ku kwisanzuraho akabikora n’igihe muri kumwe n’inshuti zawe.ibyo nabyo bishobora gutuma ufata umwanzuro.

3.Abaho mu buzima bwe

Aha uyu mukobwa yiyumvisha ko buri kintu cyose atagicyenera ngo agutege amaboko ko ukimuha kandi yumva ko mwembi mushobora kubana neza ari uko yifitiye ibintu bye ntacyo agucyeneraho nawe kandi ukaba ufite ibyawe.Ikindi yumva ko ahubwo aho kugirango n’utwo wari ufite aho kugira ngo atukunyage yagufasha kugera ku ndoto zawe ndetse nawe akaba yakwigeza kubyo yiyemeje.Ibyo nabyo bishobora gutuma ufata umwanzuro wokumushaka kandi mukazarambana.

4.Uramukumbura iyo mutari kumwe

Iyo umukobwa mutari kumwe,wumva ubuze amahoro ahubwo ukamutekerezaho.Agaragara nk’uwa kwinjiye mu bitekerezo utiriwe unamutekerezaho cyane ukumva uramukumbuye gusa.Iyo utekereza muri ubu buryo biba byoroshye gufata umwanzuro wo kumushaka.

5.Buri muntu yitangira undi

Iyo umugore adashobora ku kwitangira,nawe ntabwo wamwitangira.Sinzi niba umugore uteye gutya wamushaka ngo agire icyo yakugezaho.Kugira ngo ubukwe bubeho ni uko hagomba kubaho kwitanga.Bityo iyo umukobwa akwitangira nawe ushobora ku mwitangira,noneho icyo gishobora gutuma ufata umwanzuro wo kumugira umugore wawe w’iteka ryose.

6.Aba ari umufana wawe wambere

Aho uri hose aba yifuza kuhaba,akumva yakurwanirira aho bibaye ngombwa ndetse ntabwo atekereza kuba yagusiga wenyine mu bihe bigoye,mbese aguhora hafi no mubihe bigoye akwizirikaho atekereza ko uzabivamo bitewe n’uko akuri hafi.iyo ubonye ko ari umufana wawe w’imena bitewe n’ibyo agukorera byo kukuba hafi bishobora gutuma ufata umwanzuro wo kubana nawe.

Ibi bimenyetso byose twavuze haruguru bishobora gutuma ufata umwanzuro wo gutuma ubuzima bwawe bwose ubumarana n’uwo mwari.Ariko icyo ushobora kumenya ni uko uwo mwanzuro Atari buri mugabo wese washobora kuwufata ahubutse.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/09/2018
  • Hashize 6 years