Dore ibimenyetso 5 simusiga bigaragaza umugore uca inyuma umugabo we

  • admin
  • 18/09/2018
  • Hashize 6 years

Guca inyuma uwo mwashakanye akenshi bigira ingaruka mu muryango zishobora no gutuma umwe mu bagize urugo yihimura akaba yakiyambura ubuzima cyangwa nawe akishora muri iyo ngeso bityo iyo bose binjiye muri icyo gikorwa kitari kiza nta kabuza urugo rurasenyuka uko byagenda kose.Gusa hakaba n’abemeza ko iyi ngeso ishobora no guterwa n’uko uwo mwashakanye atakwitaho.

Umugabo uca inyuma umugore we akunda kubishyira ku mugaragaro, niyo abihishe nta mpinduka nyinshi zigaragara agira mu myitwarire ye kuburyo wamumenya byoroshye. Bitandukanye n’umugore kuko we iyo yatangiye guca inyuma umugabo we, imyifatire ye irahinduka.

Gusa hari imwe mu myifatire tugiye kubabwira hano nubwo igaragaza umugore uca inyuma umugabo we, hari n’abagore uzayisangana atari uko baca inyuma abo bashakanye ahubwo ariyo nzira baganamo rimwe rimwe batanabizi.

1. Kuzinukwa umugabo we

Umugore uca inyuma umugabo we atangira kumuzinukwa, ntamusasire neza, bagera mu buriri akamutera umugongo, rimwe akitwaza umunaniro ubundi akitwaza ibitotsi.

2. Kutubaha umugabo

Icyubahiro yahaga umugabo we kiragabanuka bikagaragarira cyane mu buryo asubiza umugabo, uko amufata mu bandi n’uburyo yanga kubahiriza ibyemezo bifatwa n’umugabo.

3. Kwigira muto

Abagore baca inyuma abagabo babo bakunda kugira ingeso yo kwigira bato mu myaka. Akambara utwenda tw’inkumi, akiga kuvuga nk’inkumi, akitwara nk’umukobwa muto akanagendana n’abakobwa bakiri bato kuburyo ushobora kwibwira ko ari muri adolescence.

4. Kutita kuby’urugo

Ibibera mu rugo usanga ntacyo bikimubwiye kandi umugore ni umutima w’urugo aba agomba kumenya ibibera mu rugo byose, ibikoresho byo murugo bishaje bikenewe gusimburwa, ibikenerwa bidahari bigomba guhahwa n’ibindi byose urugo rukeneye. We usanga atabyitayeho ameze nk’utahaba.

5. Kugira ingendo za buri kanya

Gugukora ingendo zimwe na zimwe,ngaho ngo yagiye gusura umuntu biganye,yagiye gusura uwo mu muryango we,yagiye gusura abarwayi mu bitaro,ndetse n’ahandi.Ibi abikora ahanini yigiriye gusohoka n’ihabara baba bacuditse kure y’aho umugabo we akorera kandi akabanza agateguza abo yabeshye umugabo ko ari bujye gusura kuburyo umugabo we n’abahamagara bamubwira ko ahari nta kibazo kandi yiciriye izindi nzira.Noneho yava muri gahunda ze akabona guca hahantu yabwiye umugabo akagira n’icyo yitwaza cyaho kugira ngo umugabo we amwice mu bwonko yemere ibyo yamubeshye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/09/2018
  • Hashize 6 years