Dore bimwe mu binyoma bitanu bivugwa ku ndwara ya Coronavirus muri Afurica

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Byinshi mu bihugu by’Afurika bikomeje kwiyongeramo ubwandu bushya bwa coronavirus, none ubu za leta zashyizeho ingamba zikomeye zirimo no kutegerana.

Mu gihe izo leta zitegura ko ubwandu burushaho kwiyongera, amakuru ayobya nayo akomeje gukwirakwira kuri uyu mugabane.

1. Inkingo ntabwo ziri kugeragerezwa ku Banyafurika

Hari ubutumwa bwakwirakwiriye cyane ku mbuga nkoranyambaga buvuga ko Abanyafurika ari bo bazageragerezwaho urukingo rushya rwa coronavirus.

Ariko ayo makuru ntwabwo ari ukuri. Nta rukingo ruriho rwa Covid-19 – indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Amagerageza macye gusa y’imiti ku bantu ni yo ari gukorwa, kandi nta gerageza na rimwe muri ayo ubu riri gukorerwa mu bihugu by’Afurika.

Ntabwo tuzi neza aho ayo makuru ayobya yavuye, ariko akunze kwibanda ku kuntu ngo Abanyafurika bazahabwa urukingo ngo harebwe niba ntacyo ruzatwara ab’i Burayi n’Amerika.

Ubwoba abantu bamwe bagirira inkingo, si ikintu gishya kuko hari bamwe bakomeje kutizera ubuvuzi bugezweho.

Mu bice by’Afurika bimwe bivugwamo Igifaransa aho ibyo bihuha kuri Covid-19 byakwirakwiriye cyane, hanumvikanye impungenge no kuyobya nk’uko ku rukingo rwa Ebola.

Urwo rukingo kuri ubu ni rwo rwagize uruhare mu guhashya iyo ndwara ya Ebola.

2. Uruhu rwirabura ntabwo ari ntakorwaho na Covid-19

Hari ibikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’uruhu rwirabura no kudakorwaho n’iyo ndwara.

Ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize kwa gatatu, Minisitiri w’ubuzima wa Kenya yamaganye ibihuha byuko “abafite uruhu rwirabura badashobora kwandura coronavirus”.

Twavuganye na Profeseri Thumbi Ndug’u wo ku ishuri ry’ubuvuzi bw’abantu rya Nelson R Mandela School of Medicine riri i Durban, kuri Kaminuza ya KwaZulu-Natal muri Afurika y’epfo.

Yavuze ko “nta gihamya na busa ihari yemeza icyo gitekerezo – ndetse mu by’ukuri, turabizi ko abantu bafite uruhu rwirabura bayandura”.

3. Igikombe cy’icyayi cya mukaru ntabwo kivura coronavirus

Gukomeza kugira amazi mu mubiri ni ingenzi ku buzima bwawe, ariko kunywa icyayi cya mukaru ntabwo ari umuti uvura Covid-19 nkuko bamwe babivuze.

Nkuko bimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya byabitangaje, abantu bakomeje guhamagarwa kuri telefone bagirwa inama yo kunywa icyayi mu kwirinda coronavirus.

Ndetse ko ngo nibatabigenza gutyo bashobora kwicwa n’iyo virusi.

Ni inkuru imeze nk’umugani yakwirakwiriye n’ahandi, ariko idafite gihamya ishingiye ku buvuzi.

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi ku isi bari gukora ubushakashatsi ku bishobora kuzavamo inkingo, ariko byitezwe ko nta rukingo ruzaboneka nibura atari hagati mu mwaka utaha.

4. Oya, ntabwo ucyeneye kwiyogoshesha ubwanwa ngo birakurinda kwandura coronavirus

Igishushanyo cyakozwe n’abo mu nzego z’ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kijyanye n’ubwanwa n’ibyuma byo guhumekeramo, ubu cyakoreshejwe nabi.

Mu buryo bwo kugoreka no kuyobya, ubu kiri kwifashishwa mu kuvuga ko abagabo bakwiye kogosha ubwanwa mu kwirinda kwandura coronavirus.

Ikinyamakuru Punch cyo muri Nigeria cyatangaje umutwe w’inkuru ugira uti:

“Mu kwirinda coronavirus, ugosha ubwanwa bwawe, ni ko CDC iburira”.

Iyo foto-gishushanyo y’ikigo cy’Amerika cyo kurwanya indwara (CDC) igaragaza ingero zibarirwa muri za mirongo z’ubwanwa ndetse n’inyogosho yabwo yo kwirinda iyo wambaye icyo kugukingira mu maso (masque).

Hari inyogosho zimwe z’ubwanwa icyo kigo kivuga ko zabangamira iyo ’masque’ bigatuma umurwayi adahumeka neza uko bikwiye.

Icyo gishushanyo ni umwimerere – ariko ni icyo mu mwaka wa 2017 (mbere cyane yuko coronavirus yaduka). Kigenewe abakozi bakora mu mirimo ituma bipfuka ’masques’.

Bitandukanye n’ibyatangajwe, ikigo CDC ntabwo cyatangaje icyo gishushanyo mu gihe cya vuba gishize ndetse icyo kigo ntabwo kigira abagabo inama yo kwiyogoshesha ubwanwa.

Nko mu Bwongereza, inama itangwa n’urwego rw’ubuzima ni uko nubwo ’masques’ ari ingenzi ku baganga bari gukora mu bitaro, “hari gihamya nto cyane yuko hari akamaro kanini zifitiye rubanda”.

5. Kunywa isupu (isosi) y’urusenda ntabwo ari umuti

Muri Nigeria, umuvugabutumwa yatangaje video n’inyandiko ku mbuga nkoranyambaga avuga ko isupu (sauce) y’urusenda ivura coronavirus. Ibyo byanatangajwe kuri WhatsApp.

Nta muti uriho uzwi wa coronavirus ndetse ibyo yatangaje bitanga amakuru macye ku bushobozi bwo kuvura bw’isupu y’urusenda.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko icyorezo cya coronavirus cyateje “icyorezo cy’amakuru” atari ukuri kandi agamije kuyobya.

OMS yongera kwibutsa ko gukaraba intoki neza kandi buri gihe ari ingenzi cyane mu rugamba rwo kwirinda kwandura coronavirus.

Chief editor MUHABURA .RW

  • admin
  • 01/04/2020
  • Hashize 4 years