Dore amazina yahantu naho yagiye aturuka mu Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Amazina y’ahantu ashingiye ku bimera n’inyamaswa byahahoze

1. Kimisagara:Hahoze icyanya cy’imisagara, bakayihitirira, na nyuma yo gucika kwayo, izina ryarasigaye

2. Kimironko: Hahoze umurambi w’agashyamba kiganjemo imironko

3. Nyarugenge: Hahoze agasozi (hill/colline) keraho imigenge

4. Kitabi: Hahoze itabi ry’igikamba rirusha irindi ubukana n’ingufu mu gihugu. Abantu baturukaga imihanda yose bakamena ishyamba ryijimye ry’inzitane rya Nyungwe, bagiye gushaka itabi riguranwa amata, ku Kitabi nyirizina.

5. Rwimbogo: Hahoze icyanya kinini kimeze nk’urwuri rw’imbogo ziragira zikicyura

6. Mu Kiryamo cy’inzovu: Hafi y’ibiro by’Akarere ka Kamonyi, hahoze hataha inzovu nyamunini itaravogerwaga, yahabaye imyaka.

7. Mu Rwintare: Ntihavogerwaga, hatahaga intare , Umwami w’ishyamba

8. Rwinkwavu: Mu Karere ka Kayonza, igice kinini cyaho cyahoze muri Pariki y’Akagera. Abahigi bari barasakiwe n’inkwavu zaho (inkwavu z’ishyamba), kenshi batumwaga n’abagore babo, nk’inyama inurira yo kubashimisha mu bihe bidasanzwe.

Amazina akomoka ku kumvirana indimi z’amahanga

9. Beretwari: Agasanteri kari mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo.Iri zina bivugwa ko rikomoka ku nzu bogosheramo yahabaga yitwaga “Belle Etoile”, abaturage bakayita Beretwari, ndetse izina rihita ryitirirwa agasanteri kose.

10. Godiyali: Mu Murenge wa Kicukiro, ahashyizwe nyuma gato ya 1978, icyapa cyamamazaga ubwoko bw’amapine yitwa “Good Year” yari atangiye gucuruzwa mu Rwanda, ahari hamenyerewe ayitwa “Michelin”. Izina ry’aya mapine (Good Year), n’abatazi icyo icyo cyapa cyari kimaze basomaga Godi-yali, icyari icyapa giha izina aho kiri hitwa Godiyali hatyo, imyaka isaga 35 irashize.

Hari n’andi menshi ashingiye kuri byinshi

11. Kuri 40: Iri zina naryo ryafatiye ku cyapa ariko cyo kitamamaza, ahubwo cyasabaga imodoka kugabanya umuvuduko mu Gasanteri kahoze i Nyamirambo, aho abagore, abana n’urubyiruko bahoraga bacicikana umuhanda barawugize umuharuro

12. Kuri 12, Kuri 15, Kuri 19: Ahantu hafite inyito z’imibare, ifatiye ku mubare w’ibirometero (km), uvuye mu Murwa Mukuru wa Kigali, ahahoze Gare Routiere (ubu hubatse umuturirwa KCT)

13. Gakubangutiya: Agasanteri gaherereye mu karere ka Nyagatare.Abazi amateka yaho bavuga ko hajyaga hacururizwa inzoga, abagore n’abagabo bamara kuzinywa zikabatera gusinda abagabo bagatangira kuzamura ingutiya z’abagore basangiye, , biti hi se abagore bakabyigenzereza batyo, bagakomeza ibirori bahita mu Gakubangutiya.

14. Ku cya Mitsingi: Ni mu karere ka Kicukiro ku muhanda uva ahitwa mu Giporoso werekeza i Rwamagana. Abahabyirukiye bemeza ko hahoze icyapa kinini cyamamaza inzoga ya Mutzig, cyahashyizwe nyuma gato y’uko igera mu Rwanda, kiranahitiritwa kugeza ubu, imyaka ibaye 26.

15. Bannyahe: Ni urusisiro ruherereye mu karere ka Gasabo hafi y’ahitwa i Nyarutarama. Bannyahe ituwe mu buryo bucucitse cyane kandi mu buryo buciriritse.Abahazi bavuga ko izina Bannyahe rikomoka ku kuba mu gihe hubakwaga insisiro byari bigoranye cyane kubona ubwiherero ku muntu ukubwe,…

16. Gahenerezo: Agace ko mu karere ka Huye, ku muhanda uva i Huye werekeza i Nyamagabe, munsi ya Gereza ya Huye. Abatuye mu Gahenerezo bavuga ko iri zina rikomoka ku kuba abaturage baho baragiraga amahane agasozwa barwanye inkundura “barwanaga umuhenerezo”.

17. Kiderenka: Mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, hafi y’ikiraro kinini cya Nyabugogo. Ni agace kazwiho kuberamo ibyaha by’ubusinzi, uburaya n’ibindi, ari nayo nkomoko y’izina mu kiderenka, bivuga ” mu birara ” bivuye ku ijambo ry’igifaransa ” délinquant “.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 01/11/2021
  • Hashize 2 years