Dore abantu uzirinda kugisha inama mu rukundo

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years

Mu buzima tubamo duhura n’ibibazo byinshi byaba ibigendanye no guhitamo igihe amahitamo atunaniye, cyangwa kugisha inama ku kibazo runaka kiba cyatugoye bityo umuntu bikaba byiza ko yagisha inama umuntu runaka ariko , hari agihe uwo ugishije inama atayikugira uko bikwiye cyangwa akaba yaguca intege aho kuyikugira bitewe n’inyungu ze bwite cyangwa ibindi bintu runaka ibi bikunze kubaho iyo uyimugisha ku bijyanye n’urukundo.

Abantu uzirinda kugisha inama mu rukundo uzababwirwa n’ibi bikurikira:

1. Udaha agaciro urukundo

Ni byiza ko niba ugiye kugisha inama zijyanye n’urukundo biba ari ngombwa ko wegera umuntu usanzwe yemera ko urukundo nyakuri rubaho gusa ukirinda bamwe batemera urukundo kuko Bene uwo ashobora kukugira inama itariyo mu by’urukundo kuko n’ubundi we ntarwemera, ntaruha uburemere.

2. Utagira ibanga mu buzima bwe

Uyu na we nukumugendera kure nah’ubundi wazasanga inkuru yawe izwi n’abantu bose. Burya umuntu utazi kubika ibanga kandi ugira amagambo umubwirwa n’uko nawe akubwira amabanga y’abandi kandi utanayamubajije. Umuntu wicara akakubwira ubuzima bwa runaka cyangwA ibyabaye kuri runaka nawe igihe mutari kumwe ibyawe azabibwira abandi.

3. Ujarajara mu rukundo

Bene ya nshuti yawe ihora ihindaguranganya abakunzi ashobora kutakugira inama nzima kuko kuri we ashobora kuba atekereza ko igihe ikibazo kihe hagati yawe n’uwo mukundana nta mpamvu yo kwivuna ahubwo wahindura ugashaka undi. Kandi mu by’ukuri n’abanyarwanda baravuga ngo nta zibana zidakomanya amahembe.

4. Umuntu wigira nyirandabizi cyangwa uzi buri kimwe

Bene wa muntu uhora yumva ko ahora mukuri, ko ibye bihora ari bizima kandi ko atajya yibeshya ashobora kuba ari umuntu utazi gusesengura neza kandi udaca bugufi. Bene uwo nawe inama ze nukuzitondera kuko zishobora kukuyobya.

5. Urangwa n’umutima w’ishyari

Umuntu wiyita inshuti yawe ariko akakugirira ishyari ujye umugendera kure kandi inama ze ujye uzitondera. Umuntu wiyita inshuti yawe ariko wamubwira ikintu cyiza cyakubayeho aho kugirango afatanye nawe mu byishimo agahita ashakisha Ikindi kintu kuri we cyiza kurusha ibyawe. Mbese buri gihe agashakisha uburyo ibye byaba ari byiza kurenza ibyawe uwo nta nshuti imurimo ahubwo ni umunyeshyari.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 01/04/2018
  • Hashize 6 years