Donald Trump yiyambaje ibihugu batera inkunga kubafasha kuzakira igikombe cy’isi cya 2026

  • admin
  • 29/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishyize hamwe na Canada na Mexique mu gusaba guhabwa kuzakira Igikombe cy’Isi cyo mu 2026 aho bahise bahangana na Maroc nayo yifuje kucyakira inashyiramo imbaraga nyinshi mu gushaka amajwi ahantu hatandukanye ku Isi aho izaba ibaye igihugu cya kabiri cyakiriye iri rushanwa ry’igikombe cy’isi muri Afurika nyuma y’Afurika y’Epfo.

Mu gihe ibihugu bya Afurika biri inyuma ya Maroc ndetse n’iby’Abarabu biherutse gukora inama bikemeza kuyishyigikira, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump,abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter yasabye ibihugu by’inshuti n’ibyo iki gihugu gitera inkunga kuzaha amajwi Amerika ya Ruguru (Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada) kuko bitabaye ibyo nta cyo umubano wabyo waba umaze.

Trump yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze ubusabe bukomeye zifatanyije na Canada na Mexique bwo kwakira Igikombe cy’Isi mu 2026. Byaba biteye ikimwaro ibihugu dutera inkunga buri gihe bitadushyigikiye. Kuki twaba dutera inkunga ibi bihugu mu gihe byo bitadushyigikira (harimo n’Umuryango w’Abibumbye)?”


Uyu muyobozi yari yaracecetse ku bijyanye n’ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira iri rushanwa rikurikirwa na miliyari z’abafana ku Isi hose ariko yateye intambwe asaba ko ibihugu byayishyigikira bitewe n’uko amahirwe ya Maroc akomeje kwiyongera.

Perezida wa Mexique, Enrique Pena Nieto, asubiza ku magambo ya Trump yamushyikiye.

Enrique Pena Nieto yagize ati ‘‘Hashobora kuba hari ibidutandukanya ariko umupira w’amaguru uraduhuza.”

Aha akaba yagarukaga ku rukuta rutandukanya ibihugu byabo Trump yavuze ko azubaka.

Igihugu kizahabwa kwakira iri rushanwa kizatangazwa tariki 13 Kamena 2018 nyuma y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) izabera mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya.

Uburyo Trump yakoresheje bwafashwe na bamwe nk’iterabwoba ryashyizwe ku bihugu bifashwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no kwinjiza politiki mu mikino, ibintu biziririzwa mu mategeko agenga FIFA.

  • admin
  • 29/04/2018
  • Hashize 6 years