Djihad Bizimana yafashije ikipe ya APR FC kwihaniza ikipe mu mukino ubanza w’igikombe cy’Africa

  • admin
  • 11/02/2018
  • Hashize 6 years

Umukinnyi witwa Djihad Bizimana yafashije ikipe ya APR FC kwihaniza ikipe ya ANSE REUNION mu mukino ubanza w’igikombe cy’Africa ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, ikaba iyinyagiye ibitego 4-0.

Ni umukino utagoye na gato iyi kipe y’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda, aho Djihad Bizimana yongeye gushimangira ko ari mu bihe bye byiza.

Uyu musore uri gukina umwaka we wa 4 mu ikipe ya APR FC akaba yatsinze ibitego 3 muri uyu mukino, ikindi gitego gitsindwa n’umusore Bigirimana Issa.

APR FC ikaba itahanye impamba ihagije ku buryo yizeye bidasubirwaho kuzakomeza mu cyiciro cya 2, aho izahura na Djoliba AC yo muri Mali.

Hari umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Gashyantare mu kirwa cya Seychelles.

FT APR FC 4-0 ANSE REUNION

Umukino urangiye ikipe ya APR FC ihaye isomo ikipe ya Anse Reunion ry’ibitego 4-0. Umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Gashyantare.

Mu gice cya kabiri, abakinnyi ba APR FC baje bashaka impamba ihagije bazajyana muri Seychelles maze Bizimana Djihad yongera kwigaragaza atsinda ibitego bibiri wenyine n’ikindi cyatsinzwe na Bigirimana Issa.




JPEG - 162.2 kb
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
JPEG - 157.8 kb
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Anse Reunion
JPEG - 188.1 kb
abasimbura
JPEG - 195.9 kb
Umutoza Jimmy Mulisa wa APR FC wari umaze iminsi arwaye yagaragaye kuri uyu mukino


Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 11/02/2018
  • Hashize 6 years