Diaspora COVID19 : Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batangije gahunda yo kugobaka u Rwanda
- 05/04/2020
- Hashize 5 years
Mu gihe u Rwanda ruri guhangana no guhagarika gukwirakwira kwa virusi ya Corona, icyorezo cyugarije Isi, buri wese asabwa kuguma mu rugo hirindwa ingendo zitari ngombwa. ku bwizo mpamvu Abanyarwanda batuye mu Gihugu cy’u Bubirigi [ Diaspora Rwanda Belgique] basohoye itangazo rikangurira gufasha abanyarwanda batifashije muri iki gihe Isi yugarijwe n’ikiza cya CORONAVIRUS ndetse n’u Rwanda rurimo.
Iryo tangazo riragira riti:Murwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID19 n’ingaruka zacyo , dushyize hamwe twese , nk’abanyarwanda batuye mu Bubirigi , nkuko bisanzwe mu muco nya Rwanda dufatanye n’abandi banyarwanda tugoboka abacu bari mu Rwanda bacyeneye ubwunganizi .
Mu rwego rwa Diaspora yo mu Bubiligi n’inshuti zacu , inkunga yacu twese [ buri wese mu bushobozi bwe] tuyicishe kuri compte ikurikira .
IBAN : BE45 3631 7406 1789
IZINA: DRB
IMPAMVU: COVID19
Risoza rigira riti “ Dutange tutizigamye , kandi duhorane umutima utabara“.
Umunyarwandakazi utuye mu Gihugu cy’u Bubirigi witwa Uwineza Sylivie yabwiye MUHABURA.RW ko gutanga ari ntawe babihatira .
Yagize ati ” Hari byinshi abantu batekereza ariko gutanga ntawe babihatira“
- Umunyarwandakazi utuye mu Gihugu cy’u Bubirigi witwa Uwineza Sylivie
Kugeza ubu Nkuko bitangazwa na Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda [MINISANTE]
ivuga ko abarwayi 4 bakize indwara ya coronavirus bakaba banasezere we kuri icyi cy’umweru taliki ya 5 Mata 2020 , ngo kuko bitaweho ku buryo buhagije bakaba barakize iyi ndwara .
Iyi ministeri kandi ikomeza ivuga ko Abarwayi 2 bashya batangajwe nyuma y’amasaha make umubare w’abarwayi ba COVID-19 uvuye ku 102, nyuma yo gusezerera 4 bakize neza, bagasubira mu miryango yabo.
Muri rusange abakirimo gukurikiranwa kwa muganga ni 100. Abarwayi basya batahuwe ko bahuye n’abarwayi ba Koronavirusi mu Rwanda.
Abagaragayeho iyi ndwara bose bahise bashyirwa mu kato ndetse bakomeje kwitabwaho n’abaganga.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza y’inzego z’Ubuzima, bakaraba intoki kenshi ndetse banubahiriza intambwe ya mbetero hagati y’abantu.
- Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba mu gace ka Flandre Occidentale,Yvette Umutangana
Ruhumuriza Richard /MUHABURA.RW