Diasipora Rwanda Belgique: Urubyiruko rwatangije ubukangurambaga bwo gufasha Abanyarwanda

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu gihe u Rwanda ruri guhangana no guhagarika gukwirakwira kwa virusi ya Corona, icyorezo cyugarije Isi, buri wese asabwa kuguma mu rugo hirindwa ingendo zitari ngombwa. ku bwizo mpamvu urubyiruko rutuye mu Gihugu cy’u Bubirigi [ Diaspora Rwanda Belgique] rwatangije ubukangurambaga rushishikariza urundi rubyiruko rwabanyarwanda ruri hirya no hino kw’isi gufasha abanyarwanda bagizweho n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus .

Nkuko byatangajwe na Mugabo Pierre uhagarariye urubyiruko rwa Diaspora Rwanda Belgique avuga ko buri rubyiruko nyarwanda aho ruri hose kw’isi rukwiye kugira umutima w’impuhwe utabara abanyarwanda bahuye n’ingaruka z’icyorezo cya COVI19.

Ubwo bukangurambaga buragira buti ’’ Nk’ Urubyiruko rutuye mu gihugu cyu Bubirigi twifatanyije n’Igihugu cyacu cy’ u Rwanda mur’ikigihe kiri guhangana no guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo Coronavirus cyugarije Isi, kubwizo mpamvu tuboneyeho guhamagarira urundi rubyiruko rw’abanyarwanda batuye hirya no hino ku’isi kwitanga buri muntu uko yifite kugirango tugaragarize urukundo dufitiye u Rwanda n’Abanyarwanda , nk’uko bya hozeho mu muco nyarwanda , kandi burigikorwa cyose n’ingirakamaro cyo gutanga uko wifite! “

Reba ubutumwa batambukije bw’urukundo

Urubyiruko rutangije ubu bukanguramba nyuma y’uko ababyeyi babo nabo bari baramaze gutangira ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kugoboka abanyarwanda kandi ngo iki gikorwa kikaba kirimo ku genda neza , nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Diaspora Rwanda Belgique Gilles Bazambanza .

INKURU BIFITANYE ISANO Diaspora COVID19 : Abanyarwanda batuye mu Bubiligi batangije gahunda yo kugobaka u Rwanda

Mu butumwa Umuyobozi wa Diyasipora Nyarwanda mu gihugu cy’Ububirigi [ Diaspora Rwanda Belgique] Gilles Bazambanza yahaye abanyarwanda batuye mu Gihugu cy’ububirigi yashimiye abavandimwe bamaze kwitanga anakangurira abandi kwihutisha icyo gikorwa vuba kugirango iyo nkunga ibashe kuba yagera kubo yagenewe .

Gilles Bazambanza yagize ati:” Bavandimwe, Turabashimira ubwitange muri mo kugaragaza mugufasha abavandimwe bo mu Rwanda bugarijwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID19. turabamenyesha ko tumaze gukusanya inkunga iri hafi ya 20 000 EUR, turabasaba gukomeza guhuza ingufu no gushishikariza Inshuti n’abavandimwe kw’itanga mu minsi mike irimbere maze na 30 000 EUR tuzayarenze !

JPEG

Nyuma yaho Urubyiruko rutangirije ikigikorwa cyo gutera ikirenge mu cy’ ababyeyi babo babyishimiye.

Umubyeyi umaze imyaka irenga mirongo itatu mu gihugu cy’u Bubiligi. Madame Marie Goretti Mukunde ya bwiye Umunyamakuru wa MUHABURA ko bishimiye uburyo urubyiruko rw’ifatanyije n’ababyeyi mu gikorwa cyo gushaka inkunga yo kugoboka abanyarwanda bagizweho n’ingaruka y’icyorezo cya COVID19.

Madame Marie Goretti Mukunde yagize ati ” Njye navuga ko hari umugani mu Gifaransa ugira uti’’La pomme ne tombe jamail loin de l’arbre’’ Nyuma yo kubona urugero rwiza rw’Ababyeyi babo , Diaspora Rwanda Belgique urubyiruko ruhise rukomereza k’urugero rwiza byatunejeje ’’

Madame Mukunde akomeza agira Ati :” Byatunejeje Urubyiruko n’ubuzima bw’igihugu ndetse n’ahazaza hacyo hari mu biganza byabo, bityo bakaba bafite umukoro wo kurangwa n’ibikorwa n’imyifatire bitanga icyizere ku hazaza h’igihugu cyabo , batanze urugero rwiza”

JPEG - 239.7 kb
Umubyeyi utuye mu gihugu cy’Ububirigi Madame Marie Goretti Mukunde

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko umubare w’abagaragayeho Coronavirus mu Rwanda ugera 134 muri abo 49 barakize


Ruhumuriza Richard/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 15/04/2020
  • Hashize 4 years