Diane Rwigara yumvaga ko adakorwaho kuko ashyigikiwe-Perezida Kagame

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yasobanuye uburyo Diane Rwigara yafunzwemo ahanini bitewe no gushaka guhimba urutonde rw’abamushyikira ngo kandidatire ye yemerwe ariko ko hari igihe bakora ibintu nk’ibyo bazi ko badakorwaho bitewe n’uko baba bizeye ko bashyigikiwe n’abantu benshi.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru liberation.fr cyo mu Bufaransa aho yabajijwe uburyo u Rwanda rukunze kunengwa ku mahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu.

Yavuze ko ari ibintu bimaze imyaka 24 bigarukwaho, ariko ngo rimwe na rimwe abona hari aho banenga mu buryo budakwiye bijyanye n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo, ariko ngo byagiye bituma u Rwanda rukomeza kureba imbere.

Ati “N’uyu munsi, nta muntu wari kuza gushora imari muri iki gihugu gito iyo hataza kuba iri tuze, uyu mutekano. Ushobora kugenda wenyine saa kumi za mu gitondo i Kigali, nta mpungenge na nke.”

Umunyamakuru yakomoje ku ifungwa rya Victoire Ingabire na Diane Rwigara bagiye bigaragaza nk’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ndetse n’itegeko riheruka kwemezwa rihana gukoza isoni abayobozi b’igihugu mu itangazamakuru.

Perezida Kagame yahereye kuri Ingabire, avuga ko uyu mugore wakatiwe gufungwa imyaka 15 akarekurwa muri Nzeri ku mbabazi za perezida, urubanza rwe rwaciwe atari ku rwego rw’inkiko z’u Rwanda gusa.

Yagize ati “Byaturutse mu bufatanye n’ubucamanza bw’u Buholandi kugira ngo hakorerweyo iperereza, aho Victoire Ingabire yabaga mu gihe kirekire. Batwoherereje ibimenyetso byanatanzwe mu rukiko. Ikibazo cye kiroroshye.”

Yungamo ati“Kuri Diane Rwigara ashinjwa ko umwaka ushize yashatse kwiyamamaza, agahimba urutonde rw’abamusinyiye kugira ngo kandidatire ye yakirwe. Ikigaragara yumvaga ko adakorwaho kuko ashyigikiwe n’abantu benshi hanze y’igihugu. Si uko bitemewe ahubwo biteza ibibazo byinshi.

Perezida Kagame yavuze ko usubije amaso inyuma, mu myaka 25 ishize u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo byinshi bizanwa n’abafite aho bahuriye n’amateka mabi u Rwanda rwaciyemo.

Ati “Bateza urusaku rwinshi, bakagerageza kudukomanyiriza, ndetse rimwe na rimwe bagiye babuza abashoramari bamwe kuza mu gihugu cyacu.”

Yavuze ko u Rwanda rwashyizeho amategeko, ariko usanga inzego zimwe z’amahanga zishaka kubangamira ishyirwa mu bikorwa byayo.

Ati “Ariko iyo ndebye ibiri kubera ahandi ndatungurwa cyane. Mu Bufaransa, guhera mu 1994, hari abantu basaga 50 bakekwaho uruhare muri Jenoside, bazwi n’ubucamanza bw’u Bufaransa ariko batigeze bacirwa imanza. Ni uko abo bantu ari abere? Ni uko ubucamanza bw’u Bufaransa bunaniwe?”

Diane Rwigara ashinjwa ibyaha birimo;guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda,gukora no gukoresha inyandiko mpimbano zifitanye isano no gushaka imikono y’abantu 600 bagombaga kumusinyira ngo abashe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka mu 2017.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/11/2018
  • Hashize 5 years