Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri barekuwe nyuma yo kubazwa

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’igihugu yatangaje ko nyuma yo kubaza Diane Rwigara n’abo mu muryango we babiri ku bibazo bakekwaho, yabarekuye bagataha ikanabaherekeza mu rugo rwabo.

Diane Rwigara yari yajyanywe ku biro bya Polisi bishinzwe iperereza (CID) ari kumwe na nyina Adeline Rwigara na mukuru we Anne Rwigara, kugira ngo babazwe ku bibazo byo kunyereza imisoro bakurikiranyweho.

Ku rundi ruhande, Diane Rwigara we yari akurikiranyweho ikibazo kijyanye no gukoresha inyandiko mpimbano ashaka abamusinyira. Ngo yabikoze ubwo yageragezaga kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka ariko bikarangira akuwe mu bahatanaga kubera kutuzuza ibisabwa.

Polisi yabasanze mu rugo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 04 Nzeri 2017, nyuma yo kwinjira ku ngufu, kuko bari bamaze umwanya utari muto bagerageza kubasaba gukingura bakanga.

Polisi yafashe icyemezo cyo kujya kubifatira nyuma y’uko banze kuyitaba ngo bisobanure ku birego bashinjwa, ahubwo bagahitamo gukoresha bimwe mu bitangazamakuru bavuga ko bashimuswe.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yavuze ko ibibazo bagombaga kubazwa ari byo n’ubundi bari kubazwa iyo bitaba Polisi mbere.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 05/09/2017
  • Hashize 7 years