Diane Rwigara, Anne Diane n’umubyeyi wabo batawe muri yombi

  • admin
  • 24/09/2017
  • Hashize 7 years
Image

Rwigara Diane , Anne Diane n’umubyeyi wabo; batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho bafungiye kuri Station ya Remera.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yemeje ko itabwa muri yombi ryabo rifitanye isano n’ibyaha bari basanzwe bakurikiranyweho ariko hiyongeraho ikindi cyo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Yagize ati “Ubu barafunze. Ibyaha ni bya bindi ariko bagaragaweho ibimenyetso by’ibikorwa barimo byo gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu ariko igikomeye cyane nyuma yo gukomeza gukurikiranwa badafunze, ni uko banze kujya bakorana neza n’ubugenzacyaha ku bwende bwabo.”

ACP Badege yakomeje avuga aba batatu batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu aho ubu bafungiye kuri Station ya Police ya Remera.

Diane Rwigara yari asanzwe akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano mu gihe yashakaga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 24/09/2017
  • Hashize 7 years