Diamond yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya irimo Zari bari gukora ubukwe basomana [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 02/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Diamond na Rayvanny bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bise ’Iyena’ cyangwa ’I do’ igaragaramo Diamond ndetse na Zari Hassan bakoze ubukwe ndetse barimo gusomana.Muri iyi ndirimbo Diamond aririmbamo agace gato aho uburenganzira Zari bwo gusiba nimero za telefone zose z’abakobwa bakundana ndetse n’abo bakundanye cyera.

Umuhanzi Diamond afatanyije na Rayvanny ubusanzwe ufashwa na Wasafi Rec bashyize hanze amashusho y’indirimbo yabo bahuriyemo bise ‘Iyena’ Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 1 Kamena 2018,agaragaramo ibirori bidasanzwe byahuje imbaga y’abantu batandukanye bari bitabiriye ifatwa ry’aya mashusho ryagaragayemo Zari wari umugeni ndetse na Diamond wari umukwe basomana imbona nkubone.

Iyi ndirimbo ya Diamond na Rayvanny hari aho aririmba agaragaza ko n’ubwo bashwanye bishoboka kugaruka kuko abwira Zari ngo ni afate telefone asibemo numero zose z’inshuti z’abakobwa bakundana ndetse n’abo batandukanye.

Atangira agira ati”Ubukwe ni umugisha mugomba kwishimira igihe mubashije kubukora,kubera ko hari abantu benshi barizwa no kububona.None rero,mu mumuryango wacu ubutane ni icyaha…Fata telefone yanjye usibemo numero za telefone zose unakure ku murongo [gufunga] abakobwa bose dukundana ndetse n’abo twakundanaga cyera…”

Ikinyamakuru Nairobe news dukesha iyi nkuru cyatangaje ko, Bi Sandra nyina wa Diamond akimara kubona iyi ndirimbo isohotse yahise ashimira uwahoze ari umukazana we Zari Hassan aho yamubwiye ko ari umugore mwiza ko ntakabuza ko yagaruka mu rugo.

Hashize amezi 4 aya mashusho afashwe aho yashyize hanze kuri uyu wagatanu kuko Zari yatangaje ko atandukanye na Diamond ku munsi w’abakundanye ubusanzwe uba taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka amushinja kumuca inyuma aho magingo aya uyu mugore bafitanye abana babiri yibera muri Afurika y’Epfo ari naho atuye.







Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 02/06/2018
  • Hashize 6 years