Diamond wari umaze hafi iminsi ibiri afunzwe yarekuwe by’agateganyo

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Diamond Platnumz ari mu bibazo bikomeye nyuma y’amashusho yasakaje arimo gusomana n’umukobwa umunwa ku wundi, yatawe muri yombi kuwa Mbere atangira gukorwaho iperereza.

Ifungwa rya Diamond ryamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Mata 2018 ubwo Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania yari yateranye ivuga ku kibazo kibangamiye igihugu kubera imbuga nkoranyambaga.

Minisitiri w’Umuco, Imikino n’Imyidagaduro muri Tanzania, Harrison Mwakwembe yahise abwira Inteko Ishinga Amategeko ko “leta yatangiye guhana abashyira ku mbuga nkoranyambaga ibibangamiye ubuzima bw’igihugu”. Yavuze ko ‘Diamond ari umwe mu batangiye gukurikiranwa’.

Diamond yafashwe na Polisi ku gicamunsi cyo kuwa Mbere tariki ya 16 Mata, yakozweho iperereza ndetse akorerwa dosiye. Kuri uyu wa Kabiri yaraye arekuwe gusa ngo ‘azakomeza gukurikiranwa ari hanze’.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Lazaro Mambosasa yabwiye TBC ko Diamond afatwa yashyikirijwe polisi atangira gukorwaho iperereza nyuma baza kumurekura by’agateganyo.

Lazaro Mambosasa yongeyeho ko dosiye ye igiye gukurikiranwa hanyuma azashyikirizwe urukiko.

Lazaro Mambosasa yagize ati “Yafashwe kugira ngo abazwe na polisi, yabajijwe…, Iperereza nirirangira tuzamushyikiriza urukiko.”

Kuri uyu wa Kabiri, Diamond yagaragaye ku cyicaro gikuru cya Polisi i Dar es Salaam, yari aherekejwe n’abunganizi be babiri. Televiziyo y’Igihugu TBC yagerageje kuvugana n’uyu muhanzi ku byaha akurikiranyweho yanga kubumbura umunwa.

Mu bandi bikomwe n’abadepite ku kibazo cy’abasakaza amafoto n’amashusho yica umuco, hagarutsweho izina rya Zari n’abambari be, itsinda rya Shilole rimurwanirira mu gutukana ku mbuga nkoranyambaga, Wema Sepetu n’abamurwanirira, n’abandi.

Umuririmbyi witwa Nandy na we arashakishwa kubera amashusho yasohoye nyuma ya Diamond arimo akora ibihabanye n’umuco wa Tanzania we na mugenzi we Bill Nass.

Diamond ushinjwa gusakaza aya mashusho y’ubusambanyi yarekuwe
Diamond na Nandy bombi bahuriye ku kibazo kimwe ariko Nandy we ntabwo arashyikirizwa inzego z’umutekano
Nandy na Bill Nass bari mu byishimo aya akaba ariyo mashusho ashobora gukora kuri uyu mukobwa

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/04/2018
  • Hashize 6 years