Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we Tanasha na nyina abaha imodoka zanditseho amazina yabo[REBA AMAFOTO]
- 08/07/2019
- Hashize 5 years
Icyamamare muri muzika Diamond Platnumz yatunguye umukunzi we Tanasha Donna na nyina Sandra Sanura, ubwo bizihizaga isabukuru y’amavuko kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2019.
Mbere y’uko nyina wa Diamond n’umukunzi we bizihiza isabukuru y’amavuko bahuriza ku wa 7 Nyakanga, uyu muhanzi yari yabanje gutangaza ko ari bo bagore akunda by’ikirenga ku Isi.
Uyu mugabo ufite abana batatu yanahishuye ko umukunzi we ari hafi kwibaruka umuhungu bizera ko azaba imbaraga z’igihugu.
Mu ijambo rye yagize ati” Ntibikiri ngombwa ko biba ibanga kuri iyi nshuro.Kuri ubu afite[Tanasha] inda y’amezi arindwi ubwo mu mezi abiri umuryango wacu uraba ugize umwana”.
Nyuma Diamond Platnumz yatunguye nyina Sandra Sanura bakunze kwita mama Dangote cyangwa Bi Sandra ndetse n’umukunzi we Tanasha Donna abaha imodoka zihenze.
Diamond yahaye nyina imodoka y’umweru yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8 naho umukunzi we amuha Toyota Land-cruiser Prado, bose bishima mu buryo burenze kuko ntawabitekerezaga.
Ibi birori byabereye mu mujyi wa Mlimani muri Tanzania byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo abahanzi babarizwa muri Wasafi Records y’uyu muhanzi. Byayobowe n’umunyarwenya Eric Omondi wo muri Kenya.
- Imodoka yahaye nyina yanditseho izina bakunze kwita uyu mukecuru Mama Dangote
- Imdoka Diamond yahaye umukunzi we yanditseho amazina ye Tanasha Donna
Yanditswe na Habarurema Djamali