Diamond Platnumz yagize icyo atangaza ku kuba Mzee Abdul Juma Atari se nyakuri

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/01/2021
  • Hashize 4 years
Image

Icyamamare akaba n’umuhanzi ukomeye Diamond Platnumz,yanze kugira byinshi atangaza ku bimaze iminsi Bivugwa ko uwo yitaga se Atari we avuga ko atiteguye gusubiza ikibazo yabajijwe kuri iyo ngingo.

Kuva mu minsi ishize urujijo rukomeje kuba rwinshi ku bakunzi b’umuhanzi Diamond, nyuma y’uko nyina umubyara atangaje ko Mzee Abdul wari uzwi nka se atari we mubyeyi we.

Mu ifoto nyina wa Diamond,Sandra Sanura,yashyize kuri Instagram, yagaragaje ko Diamond ari umuhungu w’uwitwa Salim Idi Ny’ange aho kuba uwa Mzee Abdul Juma.

Ibi Kandi biherutse gushimangirwa na nyirakuru we witwa, Mwanaisha Mrisho,(ubyara Salim Idi) mu kiganiro yagiranye na Bona TV aho yavuze ko uyu muhanzi ari umwuzukuru we.Yavuze ko bwa Mbere Diamond bahuye mu 2002 ubwo yagiye kumusura Aho uwo mukecuru atuye ngo arebye abona asa neza neza na se nyakwigendera Salim.

Mukecuru Mwanaisha yavuze ko se wa Diamond, nyakwigendera Salim,ataritaba Imana yamubwiye ko hari umwana yabyaye hanze ariko ko nyina abana n’undi mugabo umufasha kumurera.

Gusa Diamond Platnumz ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ibyerekeye se w’ukuri, yavuze ko ntacyo yavuga ku bibazo byo mu buriri, avuga ko kiriya kibazo azakivugaho mu minsi iri imbere.

Ati: “Nyihanganire nyakubahwa, sinshobora kuvugira ku bibazo byo mu buriri hano. Ndagusabye gumana ikibazo cyawe, nzaza byose mbisubize mu minsi mike.”

Abantu batari bake bari biteguye kuzumva Icyo uyu muhanzi atangaza ku byatangajwe na nyina by’uko umugabo wamureze agakuru Atari se wa nyawe.

Gusa igisubizo yatanze ntigitanga ubusobanuro buziguye Nk’uko abenshi Bari babyiteze.

Mzee Abdul abenshi bazi nk’umubyeyi wa Diamond, yigeze kuvuga ko ahangayikishijwe no kubona amafaranga yo gushinga iduka ricuruza imyenda n’inkweto, bijyanye n’uko nta bushobozi bwo gukora ingendo ndende afite.

Ni mu gihe uyu musaza yakunze gushinja Diamond kutamwitaho nka se umubyara, avuga ko ku bwe yakabayeho mu buzima bwa wenyine ariko akaba adashobora kwiyitaho, bijyanye no kuba nta kazi afite kandi akaba afite uburwayi bw’igihe kirekire.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 22/01/2021
  • Hashize 4 years