Diamond agarutse gutaramira Abanyarwanda

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years
Image

Umuhanzi w’Umunyatanzaniya Diamond Platinumz agarutse gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga.

Uyu muhanzi w’icyamamare (The Number One Star) haba mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba na Afurika muri rusange, biteganijwe ko ku wa 2 Nyakanga azakoresha igitaramo ariko biravugwa kokizabera hanze ya Kigali.

Uyu muhanzi mu bisanzwe wiswe n’ababyeyi be Abdul Naseeb Juma aheruka gutaramira Abanyarwanda mu mpera z’umwaka wa 2015 (New Year’s East African Party concert), iki gitaramo cyari cyateguwe na East African Promoters (EAP).

Mu kiganiro Diamond yagiranye n’umunyamakuru wo muri Tanzaniya Milard Ayo, Diamond yemeje aya makuru ko agiye kongera gutaramira abaturage bo mu Karere na Afurika muri rusange. Biteganijwe ko azatamira I Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku wa 1 Nyakanga nyuma agakomereza I Kigali ku wa 2 Nyakanga uyu mwaka.

Sosiyete nshya mu gutegura ibikorwa bitandukanye ya Primetime Promotions biravugwa ko ariyo iri gusoza ibiganiro n’uyu muhanzi ku bijyanye n’iki gitaramo.

Ndayisaba Lee, umwe mu bari gutegura iki gikorwa avuga ko ibiganiro bari kugirana na Diamond birimo kugenda neza.

Ndayisaba uri muri Tanzaniya mu kiganiro na New Times, yagize ati “ Nzagaruka mu Rwanda ku wa gatanu w’iki cyumweru kugirango dusoze ibijyanye n’iki gitaramo byose. Kuri ubu sinatangaza byinshi kuko hari bimwe bitararangira neza”.

Diamond Platinumz ni umuhanzi w’icyamamare mu Karere kandi arakunzwe cyane mu Rwanda. Ubwo yataramiraga I Kigali, igitaramo cye cyitabiriwe n’ibihumbi by’abantu ku buryo yavuye ku rubyiniro hari benshi bakimushaka.

Uyu muhanzi umaze gutwara ibihembo bitandukanye mpuzamahanga aherutse gutangiza urubuga WasafiDotCom aho azajya agurishiriza imiziki nyarwanda aho arimo gufatanya na Televiziyo ya Clouds TV Rwanda WasafiDot.

  • admin
  • 02/06/2017
  • Hashize 7 years