Depite Nyirasafari ya babajwe n’umwanda ugaragara ku bana bo mu karere ka Muhanga ukabije.

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years
Image

Uru rugendo ry’abadepite rwari rugamije kureba uko gahunda za Guverinoma zishyirwa mu bikorwa, ndetse n’uko zigera ku baturage.

Mu by’ibanze izi ntumwa za rubanda zarebaga harimo kureba uko ikibazo cy’isuku gihagaze, bagereranyije nuko bagisize umwaka ushize ubwo bari mu gikorwa nk’iki muri aka karere ka Muhangba badepite bavuga ko batangajwe no kubona hari abana bambaye imyenda itarameswa kuva bayigura, ndetse bakaba batoga n’umubiri.

Bavuze kandi ko iki kibazo cy’isuku nke irangwa kuri bamwe mu baturage kiri ku isonga mu byabazinduye kuko hari imiryango yo mu murenge wa Shyogwe ikirwaye amavunja kugeza ubu.

Mu byatangaje aba badepite kandi ni ukuba baramenye ko umwe mu babyeyi b’abana basanzweho amavunja, ngo aba ahugiye mu bikorwa by’amasengesho, agatererana umwana we.

Depite Nyirasafari Espérance, yavuze ko bibabaje kubona hari ababyeyi bafite abana bagaragaraho umwanda, bikaba bitanabatera impungenge ko bashobora kwandura indwara nyinshi ziterwa n’isuku nke.

Yagize ati:«Usanga indwara nyinshi zibasira abana zituruka ku mwanda, ndifuza ko abafite abana basa gutyo bakosora aya makosa.»

Ruzindana Jean Hubert, Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Kibangu, nawe avuga ko bitumvikana ukuntu hakiri imiryango imwe itari yumva neza akamaro k’isuku, kandi muri buri mudugudu harashyizweho komite zishinzwe isuku.

Yavuze ko bagiye guhana abantu bafite iyo ngeso n’umuco mubi w’umwanda, cyane cyane abantu bagiye bihanangirizwa inshuro nyinshi inama bahawe ntibaziteho.

Hamwe mu hantu izi ntumwa za rubanda zanenze harangwa n’isuku nke cyane, harimo insengero za kiliziya gatulika zitagira ubwiherero, abayoboke babo bakajya kwiherera mu bwiherero bw’amashuri ari hafi y’izi nsengero.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 25/01/2016
  • Hashize 8 years