Depite Bobi Wine yateze iminsi Museveni ngo nyuma ya Gaddafi na Omar Bashir ko ariwe utahiwe

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years

Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine, atangaza ko nyuma yo kuva ku butegetsi kwa Perezida wa Libya, Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 42 akiyobora na Omar Bashir wari umaze imyaka 30 ayobora Sudani, ari Museveni ugiye gukurikira.

Aya magambo yayakurikije ifoto y’aba baperezida batatu (Gaddafi, Museveni na Bashir), arangije yandika ijambo kuri Museveni ko ariwe utahiwe.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Abanyagitugu bose bashobora kurindagiza abaturage igihe kinini ariko ntabwo bagira abaturage bose injiji igihe cyose”.

Bobi Wine yumvikanye kenshi mu itangazamakuru avuga ko amatora yo mu 2021 atazasiga Perezida Museveni ku butegetsi, ahigira kubumuvanaho abifashijwemo n’abaturage bamushyigikiye bibumbiye mu cyo yise “Peoplepower”.

Ni nyuma y’uko aherutse gutangariza Televiziyo yo mu Budage, Deutsche Welle, kuwa Gatatu w’iki cyumweru muri uyu mugambi wo gusimbura Perezida Museveni afite n’abandi bantu bari kubimufashamo barimo Rtd. Maj. Gen. Mugisha Muntu.

Ati “Njye n’itsinda ryanjye turi gukorana ngo dukureho Perezida Museveni mu matora ataha. Gen Muntu ni umugabo w’ikinyabupfura kandi turi gukorana bya hafi. Bigaragara ko turi kuri paji imwe kandi duhuje indangagaciro.”

Uyu mugabo uhagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda avuga ko ubundi umwanya wa perezida ubwawo atari ikibazo, ko ahubwo hari ibindi bibazo byugarije rubanda ashaka gukemura.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/04/2019
  • Hashize 5 years