Depite Bobi Wine yari yishwe n’umurinzi we Imana ikinga akaboko

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years
Image

Nobert Ariho Elba umurinzi bwite wa Depite Robert Kyagulanyi aravugwa kuba yarashatse kwiyicira sebuja ariko Imana igakinga akaboko.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Ukuboza 2020 nk’uko Chimp reports ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Amakuru avuga ko iri bara ryari ribereye mu karere ka Kayunga ubwo Depite Bobi Wine yashwanaga n’abashinzwe umutekano igihe bamusabaga guhagarara agiye mu gikorwa cyo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Uganda.

Chimp reports ikomeza ivuga ko mu gihe Bobi Wine yateranaga amagambo n’abo bashinzwe umutekano,hari uwamuteye ikintu giturika ariko kiramuhusha ahubwo kimenagura ikirahure cy’imbere cy’imodoka yari yegamyeho.

Ngo umuntu wateye Icyo giturika,yari yambaye agashati k’umukara n’amataratara yijimye ubwo nyuma byaje kumenyekana ko ari umwe mu barinzi be yizera Kandi umuhora hafi.Uwo ntawundi akaba ari Nobert Ariho Elba.

Abashinzwe umutekano baganiriye n’Iki gitangazamakuru bavuze ko Ariho ashobora gutabwa muri yombi isaha n’isaha mu gihe iperereza ryaba rimaze gukorwa.

Muri iki gihe hari ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda,Bobi Wine yakunze kugaragaza inzego z’umutekano zimunaniza ku buryo hari n’ubwo zimubuza kugera aho ibikorwa byo kwiyamamaza biba biribubere ariko zikamugaragariza ko impamvu ari uko atubahirije amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Gusa ntacyo Bobi wine aravuga ku by’uko umurinzi we yizera yaba yashatse kumwivugana.

Ni mugihe Ejo ku wa Kabiri tariki ya Mbere Ukuboza,yashyize mu majwi inzego z’umutekano ko arizo zateye icyo giturika zigamije kumwica.

Yagize ati”Ubuzima bwacu buri mu kaga.Nyuma yo kudukumira Kayunga mu nzira tugana Jinja,badukumiriye mu muhanda munini batujyana mu gahanda gato nk’abashaka kuhatwicira.Barashe amapine y’imodoka yanjye no ku kirahure cy’imbere“.

Kuri ubu hari amashusho inzego z’umutekano zifite Ari kuzifasha kumenya uwateye ikintu giturika ahamije kwica Depite Bobi Wine.

Nobert Elba asanzwe ari umurinzi cyane na Seb

Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/12/2020
  • Hashize 3 years