Depite Bobi Wine “ntashobora kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikare” muri Uganda

  • admin
  • 17/08/2018
  • Hashize 6 years

George Kanyeihamba, wahoze ari umukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Uganda, yavuze ko urukiko rwa gisirikare nta bubasha rufite bwo kuburanisha umunyapolitiki akaba n’umuhanzi uzwi cyane, Depite Robert Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine.

Yongeyeho ko nta n’ububasha rufite bwo kuburanisha Depite Kassiano Wadri uherutse gutorwa.

Ikinyamakuru cya leta cya New Vision cyatangaje ko aba bombi byitezwe ko bitaba urukiko rwa gisirikare baregwa ibyaha by’ubugambanyi.

Nta ruhande rudafite aho rubogamiye rwari rwemeza ibyo birego.

Bwana Kanyeihamba yagize ati:“Abantu batawe muri yombi ni abasivile, si abasirikare. Bagombye gushyikirizwa inkiko ziburanisha abasivile nkuko biteganywa n’itegekonshinga rya Uganda. Niba bashinjwa ubugambanyi, urukiko rukuru rwonyine ni rwo rwaba rufite ububasha bwo kubaburanisha.”

Yongeyeho ati:Uyu munsi muri Uganda turi mu rujijo. Abategetsi baragaragara nkaho batizera inkiko [zisanzwe] ariko mu nkiko za gisirikare ho babona imyazuro baba bifuza.”

Niba polisi ifite ibimenyetso, ni yo ikwiye kubishyikiriza urukiko rwa gisivile. Si igisirikare kigomba kurega.”

Hagati aho, amakuru aravuga ko Depite Bobi Wine ataraboneka mu rukiko rwa gisirikare ruri mu mujyi wa Gulu mu majyaruguru ya Uganda.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kunenga leta bavuga ko yibasira abatavuga rumwe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki gihugu.

Niyomugabo Albert MUhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2018
  • Hashize 6 years