Depite Bobi Wine na mugenzi we bafatiwe ku kibuga cy’indege

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi akaba n’umunyapolitike, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ndetse na mugenzi we depite Francis Zaake bafashwe n’inzego z’umutekano ubwo bari ku kibuga cy’indege cya Entebbe bajya mu mahanga kwivuza nk’uko bari babyemerewe n’ibitaro byabanje kubavura.

Bobi Wine yafashwe kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, yari atwawe n’ikipe y’abaganga be ndetse n’abamwitaga mu bitaro bya Lubaga aho amaze igihe arwariye nyuma yo kuva mu munyururu na bagenzi be bareganwa barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018.

Chimpreports itangaza ko Bobi Wine yari agiye kuvurizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagaruwe ahagana saa 7:30 z’ijoro, yaherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, umuryango we n’igihiriri cy’abafana.

Yabanje kwemererwa kwinjira mu kibuga nk’abandi bagenzi gusa indege yagombaga kumutwara ihageze yangiwe kwinjira ahubwo inzego z’umutekano zihita zimufata zimujyana muri Kiruddu Hospital.

Mu masaha ya mugitondo, undi mudepite witwa Francis Zaake uhagarariye agace ka Mityana, na we yangiwe gusohoka mu gihugu ubwo yari agiye kwivuriza mu Buhinde nk’uko yari yoherejwe n’ibitaro bya Lubaga.

Depite Zaake yafungiwe ku kibuga i Entebbe umunsi wose kugeza ubwo na Kyagulanyi (Bobi Wine) yahageze na we bahita bamufunga. Aba bombi basubijwe i Kampala mu modoka imwe bajyanwa mu bindi bitaro.

Daily Monitor yatangaje ko umuyobozi w’ibitaro bya Lubaga Dr Peter Kibuuka ntiyahakanye cyangwa ngo yemere niba koko babohereje mu bindi bitaro ariko yaravuze ngo ntibari bakwiriye kubuzwa kujya kwivuza.

Uko ari babiri bavuga ko basigiwe ubumuga n’inkoni ndetse n’iyicarubozo bakorewe ubwo bari bafunzwe.

Bangiwe gusohoka igihugu mu gihe barekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Gulu kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2018.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo yavuze ko Bobi Wine na Zaake bazemererwa kujya kwivuza hanze abaganga b’inzobere ba guverinoma bamaze kubasuzuma bakemeza niba uburwayi bwabo bukeneye ubuvuzi bwisumbuye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 31/08/2018
  • Hashize 6 years