Demokarasi ya Kenya Iteje Ibibazo ku Karere ka EAC

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years

Abanyakenya bategereje kureba ikizakurikira ku bireba amatora ya perezida. Hakomeje kuba urujijo nyuma y’uko, umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga, avuye mu cyiciro cya kabiri cy’itora rya perezida.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, bigaragambije i Nairobi na Kisumu kuri uyu wa gatatu, mu gihe bategereje ijambo rya komisiyo y’amatora, niba icyiciro cya kabiri cy’itora rya perezida kizaba nk’uko byari biteganyijwe. Kuva mu matora kw’umuyobozi utavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga byatumye igihugu cya Kenya kirushaho kuba mu gihirahiro.

Abantu ibihumbi bihereje imihanda y’i Nayirobi kuri uyu wa gatatu, nyuma y’uko Raila Odinga atangaje kuwa kabiri ko atazajya mw’itora rya perezida riteganyijwe kw’italiki ya 26 y’uku kwezi kwa 10.

Odinga n’urugaga rwe rutavuga rumwe n’ubutegetsi NASA, bavuga ko hakurikijwe uburyo urukiko rw’ikirenga rwanzuye mu 2013, kuva mu matora, bisa n’ibivuze ko, komisiyo y’amatora igomba kuyahagarika, kandi igashaka abakandida bashya. Ibyo bikaba byagombye gukorwa mu minsi byibura 90 mbere y’amatora rusange.

Jonathan Ogasso, umwe mu bigaragabyaga, yemeranwa na Odinga. Asanga yakoresheje uburenganzira bwe muri demokarasi, bushyigikiwe n’itegekonshinga rya Kenya, bivuze ko ryasesa itora ryari riteganyijwe ku italiki ya 26 y’ukwezi kwa 10. Ati ubwo rero dusubiye aho twatangiriye, kw’itora rishya nyuma y’iminsi 90. Ati ni byo tuzi.

Yanditswe na Niyomugabo Muhabura.rw

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years