Demokarasi twebwe ku munyarwanda nta wusigara inyuma – Paul Kagame

  • admin
  • 29/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Kuri uyu wa Gatandatu Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida Mukarere ka Nyamasheke.

Ibihumbi by’abaturage bari bakoraniye ku kibuga cy’umupira munsi ya Paruwasi mu Murenge wa Kagano, aho Kagame yabwiye abaturage ko mu myaka iri imbere iterambere rya Nyamasheke rizihuta, hakongerwa ibikorwa remezo ndetse ikiyaga cya Kivu kikarushaho kubyazwa umusaruro ahanini ushingiye ku bukerarugendo.

Kagame yabwiye aba baturage ko ku itariki ya 4 Kanama ari ukuzindukira mu itora, ibindi bakabiharira abashinzwe kubarura amajwi ari nabo bazaba batangaza intsinzi.

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomoje kubyo abandi bayobozi bamusabye ati “Makuza we yagize n’uburenganzira bwo kudutwara inyuma ya 2024 ariko tube turetse turebe itariki enye z’ukwa munani n’imyaka irindwi iri imbere tuzaba tureba ibyo Makuza yavugaga.

Ibikorwa turimo byatuzanye aha uyu munsi byo kuzatora itariki enye z’ukwezi kwa munani, byose bifitanye isano n’ibyo Makuza yatubwiraga, ibyo Bamporiki yatubwiraga, bo bagiye mu mateka ya kera abandi mu y’ejo bundi ariko byose bifitanye isano.

Imyaka 23 ishize tuyimaze mu mpinduka mu gihugu cyacu zo kubaka u Rwanda rushya. Ayo mateka rero batubwiye, arafasha kumva aho tugeze n’aho tujya n’abo turibo nk’abanyarwanda. Itariki enye z’ukwezi kwa munani icyo gikorwa cy’amatora nacyo kiratwibutsa byinshi muri aya mateka yavuzwe, kitabwibutsa ko turi mu nzira yo kubaka igihugu bundi bushya, twubake ubumwe, twubake umutekano mu banyarwanda, twubaka amajyambere. Twubaka uburenganzira bw’abanyarwanda aribwo bakwiriye kuba bagenderaho, ntabwo ari uburenganzira bw’abandi. Iby’abandi birabareba.

Igikorwa cya demokarasi turimo ubu ngubu ni igikorwa gishyira mu maboko y’abanyarwanda uburenganzira bwo guhitamo, kwihitiramo uburyo bayoborwa, uburyo baba bayobora, guhitamo bya bindi navugaga by’ubumwe abanyarwanda kongera kuba igihugu bakaba umwe.

Hari umudamu watubwiye ko ari mu bari barasigajwe inyuma n’amateka. Iyo ntabwo yari demokarasi. Demokarasi twebwe ku munyarwanda nta wusigara inyuma. Buri munyarwanda wese akagira amahirwe, akagira uburenganzira bwe, akagira guhitamo uko ashatse. Rero, itariki enye ukwa munani ni ukongera guhitamo gukomeza inzira nziza abanyarwanda uko bayishaka.”

Paul Kagame yasoje ijambo rye ashimira abaturage ba Nyamasheke aho yabijeje ko nyuma y’itariki enye ibikorwa remezo bigomba kuziyongera mu karere kabo, ubukerarugendo bukaba ku isonga ry’iterambere ry’abaturage bityo imibereho myiza y’abaturage igakomeza kuba ku isonga

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 29/07/2017
  • Hashize 7 years