Davido yakuye Diamond Platnumz ku ntebe y’ubwami kuri Instagram

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Azwi nka Davido ariko amazina ye yose ni David Adedeji Adeleke, akaba ari umunyanigeriya wavukiye muri USA, ni umuhanzi akaba na producer kuri ubu niwe uyoboye urutonde rw’ibyamamare bikurikirwa na benshi kuri instagram muri Afurika, abarenga miliyoni 2,9, inkuru dukesha sde.co.ke

Umunyatanzaniya Naseeb Abdul Juma uzwi nka Diamond Platnumz akaba ari we uhagarariye akarere ka afurika y’uburasirazuba, yakuwe ku mwanya na Davido, ubu ni uwa kabiri aho akurikirwa n’abarenga miliyoni 2,7.

Undi munyanigeriya Wizkid (Ayodeji Ibrahim Balogun) niwe ugwa Diamonds mu ntege, akkurikirwa na miliyoni 2,5.

Tiwa Savage (Tiwatope Savage-Balogun) nawe wo muri Nigeria, ni umwanditsi unaririmba, akurikirwa na miliyoni 2,3.

Uwa gatnu ni undi munyangeriya , ni producer, uririmba akanandika, azwi nka Don Jazzy amazina ye akaba Michael Collins Ajereh, we akurikirwa na miliyoni 2,2.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/09/2016
  • Hashize 8 years