DASSO yabasabwe kwirinda gukubita abaturage no gufungira abantu kumirenge
- 02/01/2018
- Hashize 7 years
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Musanze , Superintendent of Police (SP) Aphrodis Gashumba , yasabye abagize urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (District Security Support Organ-DASSO) muri aka karere kuvugurura imikorere kandi bakaba indakemwa mu byo bakora.
Ubu butumwa yabutanze mu gitondo cyo ku italiki ya 31 Ukuboza 2017, mu kiganiro yagiranye na bamwe muri bo bagera kuri 20, barimo 15 bahagarariye abandi ku rwego rw’imirenge yose na 5 baorera ku karere, ubwo bari mu nama nsuzuma mikorere yabo yabereye mu karere ka Musanze.
Abo bagize uru rwego baganiriye ku miterere y’akazi kabo, imbogamizi bahura nazo, kandi bungurana ibitekerezo ku kuntu barushaho kunoza ibyo bashinzwe.
Nyuma yo kwisuzuma, basanze imikorere yabo n’imikoranire yabo n’izindi nzego ari byiza, ariko bemeranya ko badakwiye kudohoka, ahubwo ko bagomba kurushaho kuba intangarugero.
SP Gashumba yashimye abagize uru rwego ku ruhare rwabo mu kubungabunga umutekano muri aka karere, maze abasaba kurushaho gukora neza ibyo bashinzwe.
Yagize ati:“Nk’abagize urwego rushinzwe kunganira mu gucunga umutekano, mukwiye kuba inyangamugayo, mukarangwa n’indangagaciro za kirazira, kandi mukagira ubushishozi mu gufata ibyemezo.”
Yakomeje kandi agira ati:”Ntimushobora kubera hose icya rimwe. Ibyo bivuze ko amwe mu makuru yatuma mukumira ibyaha, ndetse akanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora; muyahabwa n’abatuye mu bice mushinzwe gucungamo umutekano. Mugomba rero kubegera, mugakorana na bo neza , kandi mukabaha serivisi nziza.”
Mu gusoza, SP Gashumba yabasabye kwirinda amwe mu makosa ajya avugwa kuri bagenzi babo arimo gukubita abaturage, gufungira abantu kumirenge n’ahandi mu buryo butemewe n’amategeko, ubusinzi, ruswa n’ibindi maze abasaba ko ibyo bitazumvikana mu mirenge bashinzwe kureberera mu kazi kabo.
Umuyobozi wa DASSO muri aka karere, Munyandamutsa Venant yagize ati:”Inama twagiriwe ni ingirakamaro kuko zakanguye intekerezo zacu ku buryo bizatuma turushaho kwita ku nshingano zacu, bityo, tuzisohoze uko bikwiye.”
Imyitwarire y’abagize uru rwego igenwa n’Itegeko ngenga No 26/2013, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, Iteka rya Minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu.
Yanditswe na Salongo Richard