Darfur:Hategerejwe umwanzuro wanyuma wa LONI ku gukomeza cyangwa guhagarika ibikorwa bya UNAMID

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years

Inama ishinzwe umutekano ku isi uyu munsi iraterana yanzure ku kongerera igihe cyangwa guhagarika ubutumwa bwo kubungabunga amahoro mu ntara ya Darfur muri Sudani.

Byitezwe ko abagize iyi nama bongerera igihe ubu butumwa buzwi nka UNAMID (African Union-United Nations Hybrid Operation in Darfur’ )bwashyizweho kuva mu 2007. Gusa birakekwa ko umubare w’abajya muri ubu butumwa ushobora kugabanywa.

Kuri gahunda ya none, umuyobozi wa komisiyo y’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, n’umunyamabanga ushinzwe UNAMID, baraha raporo iyi nama ku kibazo cya Sudani na Sudani y’epfo.

Mu kwa karindwi umwaka ushize, aba bombi bari basabye ko ubu butumwa bwongererwa igihe bukageza mu kwa gatandatu kwa 2020 kuko babonaga nta mpinduka nziza iraba ku mutekano i Darfur.

Ibihugu bigize iyi nama mu mwanzuro wabyo nimero 2429 byahaye ubu butumwa igihe cyo kugeza ku itariki ya 30 y’uku kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Bimwe mu bihugu bigize iyi nama byifuza ko ubu butumwa bwongererwa andi mezi kugeza tariki 31 y’ukwezi kwa 10 uyu mwaka nk’uko raporo y’umuryango w’abibumbye kuri ubu butumwa ibivuga.

Ibi ni nabyo byitezwe uyu munsi mu nama iri buterane mu gitondo i New York, bikaza kuba ari saa kumi n’igice ku isaha y’Afurika y’iburasirazuba.

Muri Sudani na Sudani y’epfo haracyavugwa ibibazo by’umutekano mucye bishingiye ku bushyamirane bwa politiki, amoko ndetse n’imitwe yitwaje intwaro.

Imibare y’umuryango w’abibumbye yo muri uku kwezi igaragaza ko ubutumwa bwa ’African Union-United Nations Hybrid Operation in Darfur’ (UNAMID) burimo abantu bose hamwe bagera ku 10,132.

U Rwanda ni cyo gihugu gifite ingabo nyinshi muri ubu butumwa, zigera ku 1,128. Jordaniya (Jordan) yo ni cyo gihugu gifite abapolisi benshi muri ubu butumwa, bagera kuri 392.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 27/06/2019
  • Hashize 5 years