Darfur: Ingabo z’u Rwanda zikorera mu gace ka Kabkabiya zikomeje kwesa imihigo

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years

Umugaba Mukuru w’Ingabo zikorera ubutumwa bw’amahoro m’umuryango w’abibumbye i Darfur (UNAMID) Lt Gen Paul Ignace Mella, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Batayo ya 43 (Rwanbatt43), zikorera I Kabkabiya mu gace ka Darfur y’Amajyaruguru kuwa 28 Nzeri 2015.

Lt Gen Paul Ignace Mella yashimiye byimazeyo Ingabo z’u Rwanda akazi gakomeye bakoze kuva batangiye ubutumwa bw’amahoro muri ako gace, baganira no ku mbogamizi bahura nazo mu kazi bakora ka buri munsi. Yagize ati: “ Tuzi ibibazo byose mugenda muhura nabyo, ariko igishimishije kurushaho ni uburyo mugenda mubibonera ibisubizo, tukaba tubashimira akazi keza mukora”. Yakomeje agira ati: “ Aka gace mukoreramo ni agace karimo ibibazo bikomeye, mu duce twose dukoreramo ingabo zibungabunga amahoro muri UNAMID i Darfur ”.

Muri ako gace mu gihe cy’imvura umuhanda ntugendwa, k’uburyo imodoka zishobora kumara icyumweru cyose zitaragera iyo zijya.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID na none yasobanuriwe muri make kubijyanye n’umuco nyarwanda, amateka, n’imiterere y’Igihugu cy’u Rwanda mu nzu ndangamurage yubatswe n’ingabo z’u Rwanda muri Kabkabiya.

Muri uru ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo za UNAMID yari aherekejwe n’uhagarariye ingabo z’u Rwanda ziri muri UNAMID Col Happy Ruvusha, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya UNAMID by’abasirikare bo muri Mongoli biri ku rwego rwa kabiri Lt Col Tungaamaa Gerdee, n’abandi bayobozi batandukanye bakorera muri UNAMID mugace k’Amajyaruguru ya Darfur.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/09/2015
  • Hashize 9 years