Dan Alves Yagiriye Coutinho inama yo kuva muri Liverpool

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years

Nyuma y’aho Liverpool itsindiwe na Seville ku mukino wa nyuma wa UEFA Europa league, byatumye iyi kipe ibura itike yo kuzitabira Uefa Championsleague. Ibi bikaba byiyongera ku kuba nta n’itike yo kuzitabira Europa mu mwaka utaha, muri make ntizagaragara ku rwego rw’u Burayi mu mwaka utaha, Ni imbogamizi ku bakinnyi bakomeye baba abayirimo ndetse n’abifuzaga kuyizamo. Byaje kuba igikuba ku bafana ubwo Coutinho yasaga nkuvugira mu migani ku bijyanye nno kuba nyotewe ibikombe. Byaje gucika ubwo mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihuhu ya Brazil Dan Alves amujyiriye inama yo kuva muri Liverpool.

Philippe Coutinho ni umukinnyi ukina mu bo hagati ariko ataha izamu. Ku myaka ye 23 yatawe nk’umukinnyi w’umwaka mu ikipe ya Liverpool. Afite impano idasanzwe kandi ibonwa na buri wese. Uwavugako ntakipe ku isi atakinamo ntawamuter ibuye. Ibi bifite gihamya kuko ya FC Barcelona, Paris Saint Germain,.. zagiye zigaragaza ko zimwifuza ariko Liverpool ikagomeza kumuryamaho ari nako bagenda bamwereka ko imbere h’ikipe ari heza. Gusa nyuma yo kubura itike yo kuzitabira nibura irushanwa rimwe ku mugabane w’I Burayi, byatangiye kuba bibi. Aho bari mu ikipe y’igihugu ya Brazil iri mu mikino ya Copa America Centenario muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu musore yaje kuvuga ko iyi Copa Amerika yavuze ko uyu ari umwanya wo gutwara igikombe kuko nga ubusanzw atigeze abibona aho akina. Aha benshi bumvise ko yavugaga muri Liverpool. Yaje no kohererezwa ubutumwa na Dan Alves bumubwira ko Ruhabo ari ukwizihiza ibihe, ko Liverpool ifite amateka ariko ari byiza gutekereza ku gukina Champions League. Dan Alves yanongereyeho ati “ na nge ngiye kujya mu Butaliyani.”

Uretse ko FC Barcelona yagaragaje ko imushaka mu minsi yashize, nta kidasanzwe cyakonzwe kuri Transfer ye muri Barcelona. Kuri ubu ikipe ya Paris Saint Germain yo yabijemo ikomeje. Muri icyi cyumweru hakwiriye igihuha ko irigutanga milliyoni 45 z’amayero. Ikigaragaza ko bikomeye ni uko hari abakinnyi batanu ba PSG bashobora kubigenderamo bakisanga muri Liverpool. Abo ni Edson Caani, Javier Pastore, Lucas Digne, Lucas Moura na Marquinhos.Gusa ngo byaba ari amahano nk’uko umunyamakuru wa Liverpool Echo, JamesPearce yabivuze. Yagize ati “natungurwa Coutinho aramutse ashaka kuva muri Liverpool cyangwa Liverpool yemeye kumugurisha.”




Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/06/2016
  • Hashize 8 years