Cyera kabaye Sankara na Rusesabagina nabo bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuvugizi w’Ingabo za FLN Nsabimana Calixte Nsankara na Paul Rusesabagina, bahuriye mu mutwe umwe wa Politiki [MRCD],kuri ubu aba bagabo bombi nabo bashyiriweho impapuro Mpuzamahanga zo kubata muri yombi.

Uyu mutwe w’a Politiki [MRCD] urwanya Leta y’u Rwanda aba bombi bahuriyemo,ukorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, naho uyu mutwe w’ingabo za FLN ukaba ufite icyicaro mu Burundi.Izi mpapuro mpuzamahanga zigiye ahagaragara nyuma y’ibitero byibasiye amajyepfo y’u Rwanda mu mezi yo hagati mu mwaka ushize wa 2018, bikangiza ibintu ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yabitangaje,ngo Paul Rusesabagina, na we ari mu bantu barimo Callixte Sankara n’abayobozi b’umutwe witwa P5 bashyiriweho impapuro zibata muri yombi.

Uyu mugabo Rusesabagina mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yari umuyobozi wa Hôtel des Milles Collines, imwe mu mahoteli yari akomeye muri icyo gihe. Jenoside yarahagaritswe, nyuma hasohoka filime mbarankuru igaragaza Rusesabagina nk’umuntu w’ intwari warokoye abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli, aho yumvikanaga n’abicanyi ntibamene amaraso.

Gusa Leta y’ u Rwanda n’ubuhamya bw’abarokokeye muri iyi hoteli, bahise batera utwatsi ibyo kuba Rusesabagina yaba yarahishe abatutsi bari barahungiye muri iyi hoteli.Muri ubwo buhamya bw’abarokokeye muri iyi hoteli, bugaragaza ko uyu mugabo yarokoraga umuhaye amafaranga abandi akabareka.

Ni mu gihe kandi Rusesabagina yatangaje mu minsi ishize ko yinjiye mu ishyaka rya Kayumba Nyamwasa ’RNC ’ ritavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda.

Ku ruhande rwa Sankara,uyu aheruka kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byo guhungabanyanya umutekano w’igihugu aho mu mwaka ushize yigambye ibitero byagabwe mu majyepfo y’ u Rwanda. Aho yemeje ashize amanga ko byagabwe FLN (les Forces de libération nationales) ku bufatanye n’ishyaka rya MRCD (Mouvement Rwandais pour le changement démocratique) ahamyako ari umuvugizi waryo.

Mu kwezi gushize kwa Mutarama 2019 nibwo u Rwanda rwashyize hanze impapuro zita muri yombi abakekwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo na kizigenza Kayumba Nyamwasa, Gihana na Frank Ntwali.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/02/2019
  • Hashize 5 years