Cyera kabaye kubera igitutu Perezida Trump yavuye ku izima asoza igihe kirekire Leta yari imaze idakora

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 5 years

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yagamburujwe n’igitutu yocyejwe muri politiki, asoza igihe kirekire mu mateka y’iki gihugu leta yari imaze idakora.

Nyuma y’iminsi 35, yashyigikiye amasezerano yo gutera inkunga inzego za leta mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ariko aya masezerano ntabwo ateganya amafaranga na macye ku yo yari yasabye yo kubaka urukuta ku mupaka n’igihugu cya Mexico byo gukumira abimukira.

Mu gihe cyashize, Perezida Trump – wo mu ishyaka ry’abarepubulikani – yari yasezeranyije ko azanga ingengo y’imari iyo ari yo yose keretse ibaye ikubiyemo miliyari 5 na miliyoni 700 z’amadolari y’Amerika yo kubaka uru rukuta ku mupaka na Mexico.

Urwo rukuta ni yo yari ingingo nyamukuru yari igize gahunda ye mu gihe cyo kwiyamamaza.

Ariko abo mu ishyaka ry’abademokarate, biganje mu nteko ishingamategeko, bamwamaganiye kure.

Ku mugoroba wo ku wa gatanu, abagize sena n’abagize inteko ishingamategeko bemeje nta n’umwe uvuyemo umushinga w’itegeko wo kuba bahagaritse ifungwa ry’ibikorwa bya leta, nyuma yaho Perezida Trump awushyiraho umukono nk’itegeko.

Nyuma y’ayo matora muri kongere y’Amerika, Bwana Trump yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko icyemezo cye kitavuze ko hari ibyo yemeye guhara, ko ahubwo ari “ukwita ku bantu babarirwa muri za miliyoni bari bari kugirwaho ingaruka zikomeye n’ihagarikwa ry’ibikorwa bya leta”.

Mu ijambo yavuze ari mu busitani bwa Rose Garden bwo ku nyubako y’ibiro akoreramo bya White House, Bwana Trump yavuze ko atewe “ishema ryinshi” no gutangaza ibikubiye muri ayo masezerano, bizatuma leta ibona amafaranga yo gukoresha kugera ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa kabiri.

Yavuze ko abakozi ba leta, yise “abakunda igihugu badasanzwe”, bazahabwa amafaranga yabo batashoboye kubona mu gihe ibikorwa bya leta byari bimaze byarahagaze.

Umwe mu bategetsi bo mu butegetsi bwa Trump, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Trump yemeye kudohora nyuma yo kumenya ingaruka ihagarikwa ry’ibikorwa bya leta ryari riri kugira ku bakora mu nzego zishinzwe umutekano.

Yanditswe na Habarurema Djamali/MUHABURA.RW

  • admin
  • 26/01/2019
  • Hashize 5 years