Cyera kabaye Iran yemeye ko ariyo ifite maneko wa FBI umaze imyaka 12 aburiwe irengero

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years

Nyuma y’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje ko zibonye uwaziha Amakuru y’aho Robert Levinson umukozi wa Federal Bureau of Investigation (FBI) aherereye yagororerwa,Iran yatangaje ko ariyo imufite mu gihe hari hashize imyaka 12 yose.

, imyaka yari ibaye 12 igihugu ke kitazi irengero rye, ejo tariki ya 10 Ugushyingo Iran yemeye ko uyu mugabo imufite.

Robert Levinson yoherejwe muri Iran muri 2007 gushakayo amakuru,icyo gihe ikigo akorera cya FBI cyari cyabyumvikanyeho na Central Intelligence Agency (CIA), yaje gufatwa n’inzego z’ubutasi za Iran zimusanze ku kirwa cya Kish.

Nyuma ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangaje ko uwabuha amakuru y’uko ubuzima bwa Levonson bumeze ndetse n’aho aherereye yahabwa akayabo ka miliyoni 20 z’amadorari ya Amerika ($20).

Ako kayabo kaje kiyongera ku zindi eshanu z’amadorari y’amerika FBI yari yemeye gutanga kugira ngo ibone umukozi wayo.

Gusa mu mpera z’iki cyumweru dusoje nibwo ubutegetsi bwa Iran bwatangaje ko ubushinjacyaha bwa Repubulika buri gukurikirana Robert Alan Levinson mu butabera kubera icyaha cy’ubutasi yakoreye muri iki gihugu.

Iyi nkuru ya Daily Mail ivuga ko uyu mugabo ari kuburanishwa n’Urukiko rukuru rwa Repubulika y’impinduramatwara ya Iran( Iran Revolutionary Court), uru rukaba arirwo rukiko rusanzwe ruburanisha abantu bakurikiranyweho gushaka guhirika ubutegetsi, abakekwaho ibyaha bya magendu , gutuka cyangwa kwandagaza umutegetsi w’ikirenga wa Iran n’ibindi byaha bikomeye.

Kugeza magingo aya Amerika ntacyo iratangaza kubyo Iran ivuga by’uko ifite uyu mugabo imyaka 12 yose atazwi aho aherereye..

Ibura rya Levinson ryateje amakimbirane hagati y’umuryango we ndetse na CIA ku buryo banashatse kurega CIA dore ko ariyo yari yamutumye ariko ibaha miliyoni2.5$ kugira ngo babe batuje bagabanye umujinya mu gihe bakimushakisha.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/11/2019
  • Hashize 4 years