Cyera kabaye Harmonize Umukobwa yazanye umumara imbeho muri hoteli i Kigali Yagaragaye [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Rajab Abdul Kahali Uzwi nka Harmonize yatangaje ko yatandukanye na Wolper bahoze bakundana ngo kuri ubu ari mu rukundo na Sarah bazanye mu gitaramo i Kigali ariko yakomeje kumuhisha cyane kugeza n’ubwo yagiye gukorera igitaramo i Musanze akamusiga muri Hoteli kugira ngo ntihagire uwumumenya ariko cyera kabaye yagaragaye.

Ibi Harmonize yabyemeje kuwa kane taliki ya 22 mu kiganiro n’ Abanyamakuru ubwo yabazwaga ibijyanye n’ urukundo rwe na Wolper bahoze bakundana agasubiza ko batandukanye kuri ubu afite umukobwa bakundana kandi ari hafi ye.

Yagize ati “mfite umukobwa dukundana ari hano hafi “

Abajijwe niba bari kumwe muri hoteli yarasetse avugako bari kumwe yamusize kuri hoteli.

Nyuma yo kuvuga gutya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo hasohotse amafoto agaragaza Sarah bazanye bicaranye mu ntebe bigaragara ko bari bafite aho bagiye , urukundo rwuyu mukobwa n’ uyu musore byaje kwemezwa neza n’ amakuru batangaje muri Tanzania ko bakundana,

Amwe mu makuru dukesha classic105 Igitangazamakuru cyo muri Tanzania cyavuze ko hari igihe bakunze gushyira hanze amafoto yabo baryamanye , bishimangira ko bakundana by’ ukuri.



Uyu ni Sarah inshuti nshya ya Hormonize imumara imbeho muri iyi minsi yasimbuje Wolper


Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/03/2018
  • Hashize 7 years