Cyera kabaye Donald Trump yemeje amakuru y’urupfu rw’umuhungu wa Osama bin Laden

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, kuri uyu wa Gatandatu yemeje ko Hamza bin Laden, umuhungu w’uwashinze umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda, Osama bin Laden, yiciwe mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku mupaka wa Afghanistan na Pakistan.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika mu mezi ya Nyakanga no mu ntangiriro za Kanama byatangaje ko hari abayobozi b’ubutasi babyemereye ko Hamza yiciwe mu gitero cy’indege mu myaka ibiri ishize ariko nta muyobozi ukomeye wari warigeze abyemeza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro by’umukuru w’igihugu wa Amerika,Donald Trump ubwe yemeje neza iby’aya makuru avuga ko uyu muhungu wari warasigiwe ubuyobozi na se ko yishwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Trump yagize ati “Urupfu rwa Hamza bin Laden ntabwo ari ukwambura Al-Qaida umuyobozi gusa ufite aho ahuriye na Se, ahubwo ni no guca intege ibikorwa by’uyu mutwe”.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yari yashyizeho igihembo cya miliyoni 1 y’amadolari kuwuzatanga amakuru y’aho ari

Amakuru y’urupfu rwa Hamza Bin Laden ni ikimenyetso cy’intsinzi kuri guverinoma ya Amerika kurenza gukuraho umutwe wa Al Qaeda utari uherutse kugaba ibitero bikomeye mu myaka ishize.

Nyuma y’urupfu rwa Osama bin Laden, i Abbottabad muri Pakistan, abofisiye be babiri bo ku isonga batangiye gutegura Hamza bin Laden, ngo azayobore Al Qaida ndetse arongora umukobwa w’umwe muri bo yiyemeza kuzahorera Se. Mu 2015 nibwo yitangaje nk’umuyobozi wa Al Qaida.

Ubusanzwe Hamza yari mu kigero k’imyaka 30 y’amavuko ni umwana wa 15 mu bana 20 ba Osama Bin Laden akaba avuka ku mugore wa gatatu.

Uyu kandi yari umukwe wa Abdullah Ahmed Abdullah, wari umwe mu bayobozi bakomeye muri Al-Qaeda wigeze gushinjwa n’urukiko mu 1998 ko yagize uruhare mu gutera ibisasu kuri amasade za Amerika ziri muri Tanzania no muri Kenya mu 1998.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 14/09/2019
  • Hashize 5 years