Cyera kabaye Cristiano Ronaldo aguzwe na Juventus aba umukinnyi wa kane ku isi uguzwe menshi

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years

Kizigenza muri ruhago Cristiano Ronaldo wari umaze imyaka icyenda muri Real Madrid akayihesha ibikombe 16 yerekeje muri Juventus yo mu Butaliyani aho ashobora kuba umukinnyi wa kane uhenze mu mateka ya ruhago nyuma yo gutangwaho miliyoni 88 z’ama-pound.

Ronaldo yahuye na Perezida wa Juventus, Andrea Agnelli, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri muri hoteli yo mu Bugereki, aho ari mu biruhuko n’umukunzi we n’umuryango we.

Rutahizamu wa Portugal, Ronaldo bitaratangazwa imyaka azakinira iyi kipe yo mu Butaliyani biravugwa ko azajya ahembwa ibihumbi 500 by’ama-pound ku cyumweru.

Uyu mugabo w’imyaka 33 yatwaranye n’iyi Kipe y’Ibwami ibikombe birimo bine bya Champions League mu myaka itanu ishize na bibiri bya Shampiyona ya Espagne “La Liga”.

Mu butumwa bwe Cristiano yashimiye Real Madrid yamuhaye ibyishimo by’ikirenga mu buzima avuga ko igihe cyo kugenda cyari kigeze.

Cristiano yagize ati “Igihe kirageze ngo ntangire ikindi cyerekezo cy’ubuzima, niyo mpamvu nasabye ikipe kunyemerera nkagenda.”

Real Madrid ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yanditse ko kuri yo Cristiano Ronaldo azahora ari umukinnyi wayo ukomeye.

Iri tangazo rigira riti “Real Madrid irashaka gushimira umukinnyi wagaragaje ko ari uwa mbere ku Isi ndetse yanditse amateka mu ikipe no mu mupira w’amaguru. Muri Real Madrid hazahora ari mu rugo.”

Ronaldo yageze muri Real Madrid avuye muri Manchester United muri Nyakanga 2009, icyo gihe yaguzwe miliyoni 80 z’ama-pound.

Cristiano asohotse muri iyi kipe nyuma y’uko uwari umutoza wayo Zinedine Zidane batwaranye ibikombe bitatu bya Champions League asezeye, agahita asimbuzwa Julen Lopetegui.

Mu bakinnyi bicyekwa ko bashobora kumusimbura barimo Neymar w’imyaka 26 ukinira Paris St Germain yo mu Bufaransa ndetse na Eden Hazard usanzwe ukinira Chelsea akaba akina mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi irimo gukina igikombe cy’isi.

Gusa andi makuru ari guhwihwiswa ni uko Real Madrid kandi yashatse Kylian Mbappé w’imyaka 19 wanafashije ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kugera mu mikino ya ½ cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya.




Muhabura.rw

  • admin
  • 10/07/2018
  • Hashize 6 years