Croatia yatangiye umukino itsindwa isezereye Ubwongereza igera ku mukino wa nyuma isangayo Ubufaransa [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/07/2018
  • Hashize 6 years

Ikipe ya Croatia yatangiye umukino yitwara nabi ariko akaza kwinyara mu isunzu isezereye Ubwongereza ku bitego 2-1 biyihesha tike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi mu Burusiya n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yahageze isezereye Ububiligi.

Wari umukino wo muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cy’isi irikubera mu Burusiya aho ikipe ya Croatia yatangiye umukino nta mbaraga igaragaza bikanatuma Ubwongereza bubatsinda igitego hakiri kare ku munota wa 5 kinjijwe na Kieran Trippier ariko ibyo ntibyayiteye ubwoba kuko yakomeje guhatiriza ku munota wa 68 w’igice cya kabiri niho bahise bishyura icyo gitego bari batsinzwe babifashijwemo n’umukinnyi wabo Ivan Perisic usanzwe akinira ikipe ya Inter Milan .

Iminota isanzwe y’umukino 90 yaje kurangira,hongerwa iminota 30 amakipe yombi akomeza guhangana ariko ikipe ya Croatia yari yamaze kugaruka mu mukino bitandukanye n’uko yakinnye mu gice cya mbere cy’umukino maze rutahizamu wa Croisia Mario Mandzukic akora iyo bwabaga ku munota 109 atsinda igitego cya kabiri ari nacyo cyatandukanyije aya makipe biba bibaye ibitego 2-1.

Iminota 30 y’inyongera yaje kurangira ari nabwo iminota y’umukino wose 120 irangira bikiri ibitego 2 bya croasia kuri 1 cy’Ubwongereza umukino nyirizana urangirana intsinzi ya Croasia ikatisha tike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi n’Ubufaransa uzaba ku Cyumweru tariki 15 Nyakanga.

Ikipe y’Ubwongereza yo izahatanira umwanya hamwe n’ikipe Y’ububiligi za sezerewe muri 1/2 cy’iri rushanwa,aho uyu mukino uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga.





Abongereza bakora akana mbere yo gukina iminota 30 yo gucyemura impaka
Ivan Perisic usanzwe akinira ikipe ya Inter Milan yishimira igitego yaratsinze cyo kunganya




Abafana ba Croatia amarangamutima yabananiye bacana imiriro yo mu kirere kubera ibyishimo

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 11/07/2018
  • Hashize 6 years