Cristiano Ronaldo yegukanye Ballon d’Or ya kane

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years

France Football cyo mu Bufaransa, yamaze gutangaza ko rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, ariwe wegukanye umupira wa zahabu w’uyu mwaka.

Nk’uko byari byitezwe na benshi, Cristiano wafashije Real Madrid kwegukana Champions league ya 2016 ku nshuro ya 11, akanahesha igihugu cye igikombe cy’u Burayi (Euro 2016) bwa mbere mu mateka, yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ku Isi ahigitse Lionel Messi bahora bahanganye ndetse n’Umufaransa Antoine Griezmann wageze ku mikino ya nyuma y’ibi bikombe Ronaldo yatwaye, ariko akahatsindirwa.

Cristiano w’imyaka 31, amaze kwegukana Ballon d’Or enye naho Lionel Messi wamuguye mu ntege uyu mwaka, afite eshanu. Bombi bihariye iki gihembo, kuko kuva muri 2007, Umunya-Brazil Kaka yacyegukana, nta wundi mukinnyi urabasha kugikura hagati y’aba basore babiri bafatwa nk’abami ba ruhago mu kinyejana cya 21.

Ni ku nshuro ya mbere ikinyamakuru France Football gitanze iki gihembo kidafatanyije na FIFA kuva muri 2010 ubwo basinyanaga amasezerano y’ubufatanye yarangiranye n’umwaka ushize ntiyongerwa.

FIFA nayo igomba kuzatangaza umukinnyi wayo w’umwaka muri Mutarama 2017, igihembo nacyo gishobora kwegukanwa na Cristiano Ronaldo wagize umwaka mwiza w’imikino ubwo yatwaraga ibikombe bibiri bikomeye ku mugabane w’u Burayi.

Incamake y’amateka ya Ballon d’Or!

Ballon d’Or yatanzwe bwa mbere mu 1956 yegukanwa na Sir Stanley Matthews wakiniraga Blackpool atsinze umunyabigwi wa Real Madrid, Alfredo Di Stefano wabicaga bigacika muri icyo gihe.

Igitangira gutangwa ni abakinnyi bakomoka ku mugabane w’u Burayi babaga bemerewe guhanganira iki gihembo ugitwara agatorwa hifashishijwe abanyamakuru b’imikino.

Mu 1995 nibwo imiryango yafunguwe no ku bakinnyi bakomoka ku yindi migabane bemererwa kuba bahatanira Ballon d’Or ari nabwo Umunya-Liberia George Weah wabicaga bigacika muri AC Millan yahise ayegukana ahigitse Umudage Jürgen Klinsmann, akaba ari nawe mukinnyi rukumbi wo muri Afurika ufite iki gihembo.

Kuva muri 2010 France Football yahise yifatanya na FIFA mu gutanga iki gihembo. Umukinnyi ucyegukana agatorwa n’abanyamakuru b’imikino, abatoza b’amakipe y’ibihugu n’aba kapiteni bayo.

Amateka y’umukinnyi mwiza w’umwaka wa FIFA (FIFA World Player of the Year)

Iki gihembo cyatangiye gutangwa mu 1991 ku nshuro ya mbere cyegukanwa n’Umudage Lothar Matthäus wakiniraga Inter de Millan mu Butaliyani.

FC Barcelona niyo yagize abakinnyi benshi begukanye iki gihembo, barimo Romário (1994), Ronaldo (1996), Rivaldo (1999), Ronaldinho (2004, 2005) na Lionel Messi (2009) ari nabwo cyaherukaga gutangwa.

Abakinnyi ba Real Madrid bacyegukanye inshuro enye kimwe na Juventus, aba Inter de Millan kimwe na AC Millan bacyegukanye gatatu mu gihe Manchester United, PSV Eindhoven na Paris Saint-Germain zagize umukinnyi umwe wacyegukanye.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/12/2016
  • Hashize 7 years