Cricket: UAE EXCHANGE 50 OVERS LEAGUE ku ikubitiro RCA Development yatsinze Kerala Hunters- “Amafoto”

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years

Ikipe ya RCA Development yitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya UAE Exchange 50 Overs League riri kuba ku nshuro yaryo ya 4 ku kibuga cy’Umukino wa Cricket mu Rwanda giherereye ku Kicukiro

Ni umukino wari wahuje ikipe ya RCA Development na Kerale Hunters kuri iki cymweru cyo ku wa 16 Ukwakira 2016, umukino ukaba warabereye ku kicukiro mu mujyi wa Kigali aho bimwe mu byaranze uyu mukino usanga ikipe ya RCA Development yagaragaje ubuhanga n’Ubunararibonye umuntu yahamya ko ahazaza h’iyi kipe ari heza.
Hahembwe Bimenyimana Zappy nk’umukinnyi witwaye neza muri uyu mukino

Mu gice cya mbere cy’uyu mukino RCA Deleopment yabanje gukora amanota 191 ikoze Overs 51 aya manota akaba yarakozwe n’abakinnyi 10

Naho mu gice cya Kabiri ikipe ya Krela Hunters niyo yakoraga amanota abakinnyi bose baza kuvamo bakoze Oamanota 90 muri Overs 20

Muri uyu mukino Bimenyimana Zappy niwe witwaye neza anahabwa igihembo cy’Umukinnyi witwaye neza mu mukino.

Biteganijwe ko umunsi wa Kabiri w’iri rushanwa uzakomeza ku cyumweru cyo ku wa 23 Ukwakira 2026 mu mukino uzahuza ikipe ya Challengers na Indorwa Cricket Club.





Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/10/2016
  • Hashize 8 years