COVID19 : Urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo ruzaba rurerure – Perezida Kagame

Perezida Kagame avuga ko ingaruka zizasigwa n’icyorezo cya COVID-19 zizamara igihe kinini bityo ko n’urugendo rwo kuzishakira umuti ruzaba rurerure.

Yabivugiye mu nteko ya mbere idasanzwe y’Umuryango w’Ibihugu bya Africa, Caribe na Pacific yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020.

Perezida Kagame wagarutse ku mubano w’ibihugu bya ACP n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, yavuze ko wakomeje kugenda utera intambwe nziza.

Ati “Uburayi buzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi w’Uturere twacu kimwe n’uko natwe turi abafatanyabikorwa b’ingenzi b’u Burayi.”

Perezida Kagame wanagarutse ku masezerano y’i Cotonou yo muri 2000 yari afite intego yo kugera muri 2020 harabaye igabanuka ry’ubukene hashingiwe ku bufatanye mu bucuruzi no mu bya Politiki.

Aya masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’ibihugu 79 birimo 48 byo muri Africa, yagombaga kurangira muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020 ariko aza kwigizwa inyuma akaba azageza mu Ukuboza 2020.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 ariko kitagomba kuba intambamyi yo kugera ku byiyemejwe muri ariya masezerano.

Ati “Ingaruka za COVID-19 zizamara igihe kinini nyuma yo gutsinda iyi virusi ariko n’urugendo rwo gusubiza ibintu mu buryo ruzaba rurerure.”


Yavuze ko uru rugendo rusaba kongera imbaraga mu bufatanye ndetse no gusangira ubushobozi mu gushaka umuti w’ibibazo bizasigwa n’iki cyorezo.

Yanagarutse ku bihugu nka Zimbabwe na Sudan byafatiwe ibihano muri uyu muryango, avuga ko muri ibi bihe isi yugarijwe n’ibibazo by’ubuzima, biriya bihugu binyamuryango bikwiye gutizwa imbaraga mu rwego rwo gufasha abaturage babyo.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyamaze kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage n’ubukungu bw’ibihugu kandi ko “Bikiri ibidashoboka kuvuga igihe iki cyorezo kizamara n’ubukana bwacyo.”

Avuga ko ubushobozi bwa buri gihugu kinyamuryango mu guhangana n’iki cyorezo bukwiye guhabwa ingufu.

Ati “Ni muri urwo rwego ko ari ingenzi ko ibihugu bya Africa, Caribe na Pacific bigomba gukorana bya hafi mu ngamba zo kurandura icyorezo no kubyutsa ubukungu.”

Yavuze ko by’umwihariko hakenewe ihuzabikorwa mu bufatanye bwo gutuma ibihugu bibasha kubona imiti, inking ndetse n’ibindi bikoresho mu kurwanya iki cyorezo.

Chief editor /MUHABURA.RW

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe