COVID19 : Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yageneye Leta y’u Rwanda inkunga y’amafaranga

  • admin
  • 01/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Minisiteri y’Ubuzima yashimiye Sosiyete y’Itumanaho Airtel Rwanda yageneye Leta inkunga y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 135 n’ibihumbi 564 yo kuyishyigikira mu bikorwa byo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) cyugarije Isi n’u Rwanda.

Iyo nkunga yakiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel ayishykirijwe na n’Umuyobozi Airtel Rwanda Amit Chawla mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Gicurasi 2020.

Biteganyijwe ko iyi nkunga izifashishwa mu bikorwa byo guhangana no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara ku bantu 243, barimo 104 bamaze gukira mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla yavuze ko iyi nkunga ije kunganira ibindi bikorwa by’indashyikirwa bikomeje gukorwa n’inzego z’ubuzima ndetse n’izindi nzego bifatanya mu gukumira ikwirakwira ry’ibyorezo mu gihugu.

Bwana Amit Chawla yagarutse ku bundi bufasha Airtel Rwanda yatanze muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 burimo gushyiraho umurongo uri kwifashishwa mu gukusanya amakuru y’abakekwaho iyi ndwara. Uyu murongo kandi ukaba unifashishwa mu kumenya amakuru yo gukomeza kwirinda.

Yanavuze ko Iyi soriyete, ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) n’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza HEC, bashyizeho uburyo bworohereza abanyeshuri gukomeza gukurikirana amasomo bifashishije ikoranabuhanga ibizwi nka E-learning kandi nta kiguzi.






Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 01/05/2020
  • Hashize 4 years