Covid-19 yadindije uburyo bushya bwo gutwara abagenzi muri Kigali – RURA
Muri iyo gahunda byari biteganyijwe ko hazanwa bisi nyinshi kandi zigezweho zihagurukira ku isaha izwi, bityo umugenzi akazajya ava iwe agiye gutega imodoka azi n’isaha imugereraho atabanje gutakaza umwanya ayitegereje, gusa ntibyakunze ko uwo mushinga utangira.
Mu kiganiro Anthony Kulamba, ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA aherutse kugirana na KT Radio, yagaragaje ko iyo gahunda itabashije gushyirwa mu bikorwa kubera Covid-19 yatumye hari ibikorwa byinshi bihagarara cyangwa ntibikorwe uko byateganyijwe.
Agira ati “Mu byo dushinzwe duhora turwana na byo ni ukugira ngo umuturage abone serivisi nziza kuko aba yishyuye amafaranga ye. Generation 2 yari ije gukemura ibibazo biri mu gutwara abagenzi birimo gutinda ku cyapa, imodoka zitinda mu nzira kubera umubyigano n’ibindi”.
Ati “Hari impamvu nyinshi rero zatumye iyo gahunda tutayikomeza, ahanini zishamikiye kuri Covid-19 yasubije inyuma ubuzima bw’igihugu n’ubw’isi muri rusange. Ntabwo imodoka nziza twari dutegereje ko abashoramari bazana zabonetse, ntabwo ibikorwa remezo twifuzaga ko bishyirwaho nk’imihanda yari iteganyijwe kwagurwa ngo umubyigano w’ibinyabiziga ugabanuke, byose ntibyashobotse kubera icyo kibazo”.
Icyakora Kulamba avuga ko nubwo ari uko byagenze, hakomeje gushakishwa uburyo ikibazo cya bisi zitinda mu nzira cyakemuka kuko kigihari kandi kizwi n’inzego zitandukanye.
Ati “Na mbere ya Generation 2, turimo gukora ibishoboka byose kugira ngo umugenzi adakomeza guhangayika. Hemejwe ko ku bufatanye n’inzego zinyuranye, ku mihanda mu masaha arimo abagenzi benshi hateganywa inzira zahariwe amabisi (dedicated bus lanes) kugira ngo izindi modoka ziyabererekere, yihute agere iyo ajya agaruke atware abandi hatabayeho gutinda cyane”.
Kulamba ahamya ko Covid-19 yadindije umushinga wo gukemura ibibazo biri mu gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali
Ati “Kugeza ubu icyo kibazo turabizi ko gihari ndetse n’izindi nzego zirabizi, bisi ziracyatinda kubera imihanda yacu mito, hahora embouteillage, bisi kugira ngo igende igaruke itware abasigaye ku mihanda biracyafata igihe kinini. Gusa hari ibirimo gukorwa, cyane ko mubona ko hari ahantu hamwe na hamwe imihanda irimo kwagurwa”.
Ubwo hatangazwaga iby’iyo hahunda (Generation 2) mu mpera z’umwaka ushize, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yari yavuze ko iyo ari intambwe ikomeye u Rwanda ruzaba rugezeho mu guteza imbere gahunda yo gutwara abagenzi kuko ngo mbere hari harimo ibibazo byishi nubwo byagiye bikemuka buhoro buhoro.
Yagize ati “Muri za 2013 Umujyi wa Kigali wari ufite ibibazo bikomeye mu gutwara abagenzi, nta gahunda yabagaho, umushoferi umutwara abagenzi yazindukaga mu gitondo akihitiramo aho akorera, yakumva atahishimiye agahindura ndetse hakaba nubwo akuyemo abagenzi bataragera aho bajya. Icyo gihe umugenzi yategerezaga imodoka atazi ko nibura iribuboneke”.
Biteganyijwe ko mu gihe iyo gahunda nshya yazatangira gushyirwa mu bikorwa, hazaba harabonetse amabisi afite n’aho abafite ubumuga banyuza amagare yabo biboroheye