COVID-19 : U Rwanda rwongeye ku garagara mu bihugu bifite abaturage bemerewe kwinjira mu bihugu by’i Burayi

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje urutonde ruvuguruye rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kujya mu bihugu biwugize (bigize agace ka Schengen), u Rwanda rwongera kugaragara kuri urwo rutonde.

Nyuma y’aho Inama Nkuru ya EU itangarije urutonde rushya rw’ibihugu byagaragaraga nk’ibidateje inkeke ku cyorezo cya COVID-19, isaba ibihugu bigize uwo muryango kugururira amarembo abaturage baturutse muri utwo duce twabashije kwirinda, ibyo bihugu byahise bifata iya mbere mu gushyiraho ibisabwa ku bantu bemerewe kwakirwa bavuye muri ibyo bihugu.

Urutonde rwa mbere rwatangajwe ku ya 30 Kamena 2020, rwakuweho ibihugu bibiri (Montenegro na Serbia) nyuma y’aho iyo Nama Nkuru igenzuye igasanga ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kwiyongera mu baturage b’ibyobihugu.

Kuri ubu ibihugu bifite abaturage bemerewe kwinjira mu bihugu by’i Burayi ni Algeria, Australia, Canada, Georgia, u Buyapani, Maroc, Nouvelle Zélande, u Rwanda, Koreya y’Epfo, Thailand, Tunisia na Uruguay ndetse n’u Bushinwa buzemezwa nyuma yo kwemeza ko na bwo buzugururira amarembo agace ka Schengen.

Urutonde rw’ibihugu bifite abaturage bemerewe kujya mu Burayi ruvugururwa buri minsi 14, bikaba byaragaragaye ko ibihugu byakuwe ku rutonde bitakiri mu bidateje ikibazo.

Kimwe mu bigenderwaho mu gukomorera bimwe mu bihugu harimo kuba bifite nibura abaturage bari munsi ya 16/ 100,000 banduye, kuba umubare w’abashya batahurwa ugabanuka no kuba ingamba zo guhana intera no kwirinda zihagije.

U Rwanda rukomeje kugaragara mu ruhando mpuzamahanga nka kimwe mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu guhangana na COVID-19.

Kugeza ubu mu gihugu gifite abaturage basaga miriyoni 12, hamaze gutahurwa abarwayi 1629 barimo 838 bakize neza bagasubira mu miryango yabo.

Kuva umurwayi wa mbere yatahurwa mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 214,000 ndetse hakomeje kongera ubushobozi bwo gupima abantu benshi bashoboka ku munsi mu rwego rwo guharanira gutahura no kuvura vuba ababa bagaragayeho icyo cyorezo.

Agace ka Schengen kagizwe n’ibihugu 26 by’u Burayi byashyize umukono ku masezerano yasinyiwe i Schengen muri Luxembourg, bikemeranya gukora nk’agace kamwe mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga no kugenzura imipaka, ku buryo ingendo hagati yabyo zikorwa mu bwisanzure.

Aka gace kagizwe na Autriche, u Bubiligi, Repubulika ya Tchèque, Denmark, Estonia, Finlande, u Bufaransa, u Budage, u Bugereki, Hongrie, Iceland, u Butaliyani, Latvia, Liechtenstein, Lithuania, Luxembourg, Malta, u Buholandi, Norvège, Pologne, Portugal, Slovaquie, Slovenia, Espagne, u Busuwisi na Suède.

EU yatangaje ko ibyo bihugu byose bitaratangira kubahiriza kwemerera ibihugu byatoranyijwe, hakaba n’ibigenda bitoranya mu byatoranyijwe hagendewe ku ngamba byafashe.

MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years