COVID-19 :Polisi y’u Rwanda yahagaritse gutanga serivisi zijyanye n’ibinyabiziga

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 5 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko serivisi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse n’izo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga zibaye zihagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Mu cyumweru gishize nibwo Polisi yari yatangaje ko ibaye ihagaritse ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga n’iby’abasaba kwinjira muri Polisi y’igihugu mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe icyo cyorezo gikomeje gufata indi ntera ari nako Guverinoma y’u Rwanda ifata izindi ngamba z’ubwirinzi, Polisi yatangaje ko nayo ibaye ihagaritse izo serivisi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera rigira riti “ Mu rwego rwo kubahiriza ingamba zafashwe na Leta zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya coronavirus, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko serivisi zikurikira zibaye zihagaritswe mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Serivizi zijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, serivisi zo gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga.”

Polisi yakomeje itangaza ko kwirinda no kurinda abandi ari “inshingano ya buri wese.”

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 17 barwaye coronavirus, mu gihe abasaga ibihumbi 300 ari bo bamaze kugaragara hirya no hino ku isi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko hashingiwe ku ntera icyorezo cya Coronavirus kimaze gufata n’uburyo ibindi bihugu bihangana nacyo, hafashwe ingamba zirimo gufunga imipaka, abantu badafite ibikorwa byihutirwa bakaguma mu ngo, ibikorwa by’ubucuruzi bimwe na bimwe bigahagarikwa mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ryacyo.


Chief editor/ MUHABURA. RW

  • admin
  • 22/03/2020
  • Hashize 5 years