COVID 19 : Polisi yataye muri yombi abageni n’abashyitsi babo bashinjwa kurenga ku mategeko

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 4 years

Polisi y’Afurika y’epfo yataye muri yombi abageni n’abashyitsi babo bose bashinjwa kurenga ku mategeko akarishye y’ibihe bidasanzwe kubera coronavirus.

Ubukwe bwabo bwabereye mu ntara ya KwaZulu-Natal mu mpera y’icyumweru gishize.

Videwo y’itabwa muri yombi ryabo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uwo mugeni agaragara yinjira mu myanya y’inyuma mu modoka y’ivani ya polisi, akiri mu ikanzu ye y’ubugeni y’umweru.

Umugabo we wambaye ’costume’ y’ubururu agaragara amufasha kwinjiza neza mu modoka igice cyo hasi cy’ikanzu kigenda cyikurura hasi.

Amakuru avuga ko polisi yabimenye nyuma yaho umuturage ayihamagaye akayiha amakuru kuri ubwo bukwe.

Polisi n’abasirikare bahagaritse ubwo bukwe bwaberaga mu cyaro cyo mu ntara ya KwaZulu-Natal banata muri yombi abantu 53.

Bashinjwa kurenga ku itegeko rizwi nka ’Disaster Management Act’ ryo guhangana n’ibi bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya coronavirus.

Brigadier Vishnu Naidoo, umuvugizi wa polisi y’Afurika y’epfo, yabwiye BBC ko umubare w’abari babwitabiriye atari ngombwa, ahubwo icyo amategeko avuga ku bukwe muri iki gihe.

Ati: “Mu gushyingura gusa abapfuye ni ho hemewe kugeza ku bantu 50 batabaye umuryango wagize ibyago“.

“Nta yandi materaniro yemewe”.

Polisi ivuga ko imaze igihe ihabwa amakuru ku bantu baterana bitemewe, harimo n’abaterana basenga.

Si ubwa mbere Aba bageni babaye aba kabiri batawe muri yombi ku munsi wabo w’ubukwe muri iki gihugu.

Mu cyumweru gishize, polisi yataye muri yombi abandi bageni bakimara gusezerana mu cyaro cya Nkandla muri KwaZulu-Natal, habura gato ngo bajye mu nzu yabo y’abageni.

Icyo gihe polisi yahagaritse ibirori, ita muri yombi abageni, ndetse itatanya abatashye ubwo bukwe babarirwa muri za magana.

Kugeza ubu muri Afurika y’epfo hamaze kwemezwa abarwayi 1,655 ba Covid-19, indwara yo mu myanya y’ubuhumekero iterwa n’ubu bwoko bushya bwa coronavirus.

Abo barimo 11 imaze kwica n’abantu 95 bamaze kuyikira, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.

Ni cyo gihugu gifite umubare wa mbere munini muri Afurika w’abemejwe ko banduye coronavirus.

Iki gihugu kiri mu cyumweru cya kabiri cy’ibihe bidasanzwe aho byinshi mu bikorwa by’ubuzima busanzwe byahagaze – hakurikizwa amategeko ari mu yakomeye cyane ku isi.

Afurika y’epfo yashyizeho ibyumweru bitatu by’ibihe bidasanzwe mu guhagarika ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus, abategetsi basaba abaturage kuguma mu ngo.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/04/2020
  • Hashize 4 years