COVID-19: Ntabwo bivuze ko ku wa Kane ibintu byose bizoroshywa – Perezida Kagame

  • admin
  • 27/04/2020
  • Hashize 4 years
Image

Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere yavuze ko icyemezo cyo kuguma mu rugo cyafatwaga, n’Inama y’Abaminisitiri yicaye ikareba intambwe yatewe n’ibindi bikeneye gukorwa.

Perezida Kagame yavuze ko mbere yo gufata icyemezo cya nyuma ya tariki 30 Mata nabwo inama y’abaminisitiri izicara ikareba intambwe imaze guterwa, hashingiwe ku makuru arimo gukusanywa na Minisiteri y’Ubuzima mu duce twose tw’igihugu n’Umujyi wa Kigali, ku miterere y’icyorezo mu gihugu.

Perezida yakomeje Ati: “Nubwo tuvuga ku ntambwe ikurikira, ntabwo bivuze ko ku wa Kane ibintu byose bizoroshywa ngo dusubire nk’uko byari bimeze mbere, ni ugutera intambwe ubanje kureba ku buryo dukeneye kwitonda kugira ngo intambwe twateye idahungabaywa, ariko nanone mu buryo bwo korohereza bantu bakomeje kuguma mu ngo, ni uguhuza ibyo byombi, harebwa uburyo ukomereza ku ntambwe wari umaze gutera ntiwemere ko virus ihindukira.”

Perezida Kagame kandi yagize Ati “ Ubushakashatsi buriho, amakuru dufite, uko icyorezo kimereye nabi abantu, ari mu giturage, ari mu mujyi byifashe bite, twarekura iki kugira ngo ubuzima bwongere buse n’ubugana uko busanzwe, ibyo twaba turetse ni ibihe bishobora gutera ikibazo.”

“Ibyo nabyo nanone dufite indi nama ya Guverinoma muri iki cyumweru izabisuzuma, bihereye kuri iyo mibare, bihereye kuri ubwo bushakashatsi, duhitemo ibifungurwa n’ibikomeza gufungwa n’uburyo bufungurwa n’uburyo bw’intambwe twagenda dutera, turekura buhoro kugira ngo ubuzima bugane , byose tuzagenda tubirebera mu buryo tutasubira inyuma ngo icyorezo cyongere gutera ibibazo nk’ibyo.”

Ubwo yari abajijwe ku bufasha u Rwanda rwageneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) angana na miliyoni imwe y’amadolari mu gihe Abanyarwanda batorohewe n’ibibazo by’ubukene batewe na COVID-19, Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe isi irimo atari igihe cyo kuvuga ngo ndakora iki mu mwanya w’iki, ahubwo ni igihe cyo gushyira hamwe mu buryo bwose bushoboka, mu rwego rwo gutsinsura icyorezo cya COVID-19i ubuzima abantu bari babayemo bugakomeza.

Perezida Kagame yavuze ko inkunga yatanzwe muri AU ifitiye Abanyarwanda akamaro kuko amafaranga u Rwanda rumaze kwakira aruta kure miriyoni imwe y’amadirari u Rwanda rwatanze muri AU.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko icyorezo cya COVID-19 atari cyo cyonyine Abanyarwanda bahuye nac yo, ahubwo ko bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye kandi bakabyitwaramo gitwari, ashimangira ko Abanyarwanda bagomba guhangana nacyo mu buryo bwose bushoboka bishakamo uburyo bwo kukirwanya ndetse byaba na ngombwa bagashakira n’ahandi ariko ubuzima bugakomeza.

Mu gihe gishize Perezida wa Kagame ubwo yasuraga itsinda ry’abakozi bagera kuri 400 bashinzwe guhuza ibikorwa byo guhashya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19), yabashimiye ubwitange bakomeje kugaragaza.

Mu butumwa yatanze icyo gihe , Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Muri gukora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira. Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima , gukunda Igihugu ndetse n’ubunyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko imirimo yabo ayibona ndetse bigaragarira aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abatahurwaho Koronavirusi uko bukeye. Ati: “ Nta bundi buryo twari kubigeraho iyo abantu batubahiriza amabwiriza yo guhagarika ibikorwa by’ubuzima busanzwe bitari ngombwa.”


Chief editor /MUHABURA. RW

  • admin
  • 27/04/2020
  • Hashize 4 years